Perezida Felix Tshisekedi, akomeje kugaragaza kwishisha no kureba igitsure abasirikare bakuru b’ingabo Ze FARDC kubera ikibazo cya M23.
Amakuru aturuka muri DR Congo, aremeza ko muri iyi minsi Perezida w’iki gihugu Felix Tshisekedi, akomeje Gutakariza ikizere no kwishisha abasirikare bakuru mu ngabo ze, biturutse ku kibazo cya M23.
Aya makuru, akomeza yemeza ko Perezida Tshisekedi atiyumvisha impamvu ingabo ze, zananiwe kurwanya M23 Ngo zisubize Umujyi wa Bunagana n’utundi duce nka Cyanzu,Runyoni,Chengero,Kibumba n’utundi mu bugenzuzi Bwa Leta, tumaze amezi arenga atatu turi mu maboko ya M23, kandi nyamara FARDC ifite ingabo zihagije N’ibikoresho bya gisirikare birenze kure ibya M23.
Ngo hari amakuru aturuka mu butasi bwa gisirikare n’abashinzwe kumurindira umutekano yahawe perezida Tshisekedi, avuga ko bamwe mu ngabo ze baba bafite ubushobozi bucye mu gupanga urugamba, mu gihe ngo Hari n’abandi bashinjwa ubugambanyi bakorana byahafi na M23.
Ibi kandi biheruka kwemezwa na Perezida Felix Tshisekedi ubwe, aho aheruka gutangaza ko abagambanyi mu ngabo ze ari benshi kuruta abizerwa.
Ikindi kimenyetso cya vuba aha, naho ku munsi wejo tariki ya 3 ukuboza 2022, Perezida Felix Tshisekedi yirukanye Umugaba mukuru wa FARDC Gen Celestin Mbala Munsense, akamusimbuza General Major Christian Thiwewe Usanzwe akuriye abasirikare bashinzwe kumurindira umutekano.
Ibi byabanjirijwe n’itabwa muri yombi ry’Abajenerari babiri bayoboye ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru, nka Lt Gen Philemon Irung yavan wari ukuriye operasiyo zo kurwanya M23 akaba n’umuyobozi wa Regiyo ya 3 y’ingabo Za FARDC ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru , na Brg Gen Peter Chirimwami wari ushinzwe operasiyo za gisirikare Mu Ntara ya Ituri, ariko mbere akaba ariwe wari ukuriye operasiyo Sokola 2 ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bashinjwa ubugambanyi no gukorana na M23.
Hanatawe kandi muri yombi abandi basirikare 75 batatangajwe amapeti yabo nabo bashinjwa ubugambanyi no gukorana na M23 .
Yaba aba basirikare bakuru n’abandi 75 batatangajwe amapeti yabo ,bose bagiye bafatwa n’ingabo zishinzwe Kurinda Perezida Felix Tshisekedi, zigahita zibajyana gufungirwa i Kinshasa kandi nyamara izi ari inshingano Z’ishami rya gisirikare rishinzwe imyitwarire( Military Police)
Abakurikiranira hafi ibiri kubera mu butegetsi bwa DR Congo, bemeza ko ubu perezida Tshisekedi , arimo kureba Ijisho ribi Abayobozi b’ingabo ze ,ngo ku buryo no munsi iri imbere ashobora guhindura ubuyobozi bwose Bw’ingabo yaba ku rwego rwa Etat Major no ku rwego rw’ubuyobozi bw’ingabo mu ntara za DR Congo, Akabasimbuza abizerwa be ,byumwihariko abashinzwe kumurundira umutekano, ngo kuko aribo yizeye cyane kurusha abandi babasha guhangana na M23 ndetse batapfa kumugambanira.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com