Urupfu rw’abashoferi babiri batwara amakamyo Manini,bafite ubwenegihugu bwa Zambia baguye muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo rwateje , imyigaragambyo bivugwa ko igomba kumara iminsi itanu. Ni imyigaragambyo iri kubera k’umupaka munini uhuza DRC na Zambia
Aba bashoferi bivugwa ko baguye k’ubutaka bwa DRC, abigaragambya bavuga ko bagomba guhabwa ubutabera bukwiriye, kandi ababuze ubuzima bakishyurwa.
Cyakora Radiyo y’abafaransa RFI yo ivuga ko aba bashoferi bazize indwara isanzwe, n’ubwo abigaragambya bo badashobora kubyumva.
Ibi kandi byakajijwe n’umutekano muke umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, dore ko hari ubutaka bwateje ikibazo buri gihugu cyibwiyitirira n’ikindi bikaba uko’ kuburyo beguye intwaro bakarwana kugeza ubwo bamwe bimuye mo abandi ndetse bakanakuramo ibendera rya bagenzi babo.
Ubu butaka ibi bihugu byombi birwanira ni ubw’akarere ka Kibanwa gaherereye mu ntara ya Tanganyika, ari naho haherereye umupaka munini wa Kibanga.
Amakamyo menshi araparitse, abashoferi bose biraye mu mihanda mu rugendo bavuga ko ruzamara iminsi itanu.
Umuhoza Yves
Nonese abigaragambya na abanyekongo cga na abanyazambia? Barigaragambiza ku ruhande rwa RDC cga Zambia?