Nyuma y’amezi abiri gusa kuva muri Kanama 2022, Igihugu cy’ u Burundi cyohereje izindi Ingabo muri Burasirazuba bwa DR Congo.
Ibi n’ibyatangajwe na Col Pierre Claver Nzisabira umunyamabanga uhoraho w’inama nkuru y’umutekano mu Burundi ,aho yemeje ko icyiciro cya kabiri cy’ingabo z’u Burundi zageze muri DR Congo ku mugoroba wo kuwa 5 Ukuboza 2022.
Col Nzisabira, akomeza avuga ko ikiciro cya mbere cy’ingabo z‘u Burundi giheruka koherezwa muri DR Congo mu kwezi kwa Kanama 2022 ,zagiye mu rwego rw’ubutwererane hagati ya Leta y’u Burundi na DR Congo, mu gihe Izoherejwe kuri iyi nshuro ,zigiyeyo mu rwe rw’ingabo zihuriweho n’Ibihugu bigize umuryango wa EAC.
Yagize ati:” twohereje ibyiciro bibiri by’ingabo muri DR Congo. Icyiciro cya mbere n’icyagiye muri Kanama 2022 Ku busabe bwa DR Congo mu rwego rw’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, mu gihe ikindi cyiciro cyageze Muri DR Congo ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 5 Ukuboza 2022 mu rwego rw’ingabo zihuriweho N’ibihugu bigize umuryango wa EAC.byose bikaba bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba Bwa DR Congo.”
Col Nzisabira Pierre Clever, yakomeje avuga ko n’ubwo izi ngabo zajyiye muri DR Congo mu buryo Butandukanye, ariko zizajya zikorana bya hafi ,gusa ntiyatangaza umubare w’izoherejwe kuri iyi nshuro, mugihe Iziheruka koherezwa muri Kanama 2022 zari hagati ya 600 na 630 nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’ingabo Ku mpande zombi ( FARDC na FNB).
Andi makuru akomeza avuga ko izi ngabo z’u Burundi, zambukiye muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo Aho zakiriwe n’Abayobozi bakuru b’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyepfo.
Ku rundi uhande ariko, Frédéric Bamvuginyumvira wahoze ari Visi Perezida w’u Burundi, yanenze iki gikorwa Avuga ko atiyumvisha ukuntu igihugu cy’u Burundi gikennye cyane ku Isi ,ndetse kikaba cyarabuze ubushobozi Bwo kwishyura amadeni gifitiye ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga kibarizwamo, kizabasha kubona ayo Gishora mu bikorwa ingabo z’u Burundi zigiyemo muri DR Congo.
Mu bihugu birindwi bigize umuryango wa EAC ,bitatu byonyine nibyo bimaze kohereza ingabo mu gikorwa Cy’ingabo zihuhuriwe z’ibihugu bigize uno muryango ,mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa Mu Burasirazuba bwa DR Congo, hakiyongera ho na Tanzania isanzwe ihafite ingabo ziri mu butumwa bwa ONU Bushinzwe kugarura amahoro n’umutekano muri DRCongo (MONUSCO).
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com