Abaturage 3 bakomerekeye mu gisa n’imyigaragambyo yo kubuza abasirikare ba FARDC barindaga Pariki ya Virunga guhunga bikanze ko bashobora kugabwaho ibitero n’inyeshyamba
Mu itangazo ryashizwe hanze n’ikigo ICCN gifite Pariki mu nshingano, rivuga ko aba baturage bari bariye karungu bafunze umuhanda Sake- Goma wagombaga kunyurwamo n’abasirikare ba FARDC, nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwari bwabasabye guhunga ako gace bikekwa ko kari kagiye kugabwaho ibitero n’inyeshyamba.
Ibiro Ntaramakuru AFP byatangaje ko iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abaturage bagera kuri 200, bahise bashyira za Bariyeri mu muhanda , mbere y’uko binjira mu kigo cy’ingabo n’abarinzi ba Pariki cya Mugunga mu ishyamba rwagati rya Pariki ya Virunga.
Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye AFP ko impamvu barashe mu baturage, ari uko umwe mu baturage yari amaze gukomeretsa Afande wabo, kuva ubwo nabo batangira kurasa amasasu mu kivunge cyabo bantu mu rwego rwo kubatatanya.
ICCN ifite kubungabunga Pariki ya Virunga mu nshingano, yashoje isaba ko, Ubuyobozi bwa FARDC bukwiye kwisubiraho ku cyemezo bwafashe kuwa 15 Nzeri 2022, kivuga ko abasirikare bunganiraga abakozi b’uru rwego gucunga umutekano wa Pariki bagiye kwimurwa ngo kubw’uko bamenye amakuru ko ako gace bakoreramo akazi kadatekanye.
Pariki ya Virunga ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iri ku buso bwa Km2 60.000 , ikaba ikora ku bihugu by’u Rwanda na Uganda.