Abanyekongo batuye umujyi wa Bunagaga bakomeje kugaragaza kwishimira umutwe wa M23 Ubu ugenzura uwo mujyi, kuruta ibihe uno mujyi wari mubugenzuzi bwa FARDC.
Amakuru yo kwizerwa dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Bunagana, yemeza ko umutwe wa M23 Ukunzwe Cyane n’Abanyekongo batuye muri Bunagana, ngo bitewe n’imyitwarire irangwa n’ikinyabupfura y’abarwanyi Bawo n’uburyo Abayobozi ba M23 babanye nabo .
Bemeza ko ubwo FARDC yari igifite ubugenzuzi bwa Bunagana, nta mutekano usesuye bari bafite bitewe n’uko Bahoraga bibasirwa n’ubugizi bwa nabi bakorerwaga n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye .
Si iyi mitwe yitwaje intwaro yonyine bashinja, kuko bemeza ko n’ingabo za leta FARDC ubwazo , zakunze Kurangwa n’ubujura bwitwaje intwaro bwa hato na hato n’ubwambuzi zakoreraga Abaturage ku manywa yihangu aho kubarindira umutekano nk’ingabo z‘Igihugu hakiyongera ho n’inzego za Leta zamunzwe na Ruswa .
Mu Kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com, Maj Willy ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, nawe Yemeje iby’iyi nkuru, avuga ko Abanyekongo benshi muri Bunagana bakunze M23 kurusha FARDC.
Yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru ari uko kuva M23 yafata Bunagana ,Abaturage batongeye kwibasirwa N’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubujura bakorerwaga n’imitwe y’itwaje intwaro ,n’ingabo za FARDC zirangwa n’imico y’ubwambuzi n’ubujura.
Yagize ati:” Abaturage muri Bunagana baradukunze cyane bitewe n’uko kuva twahagera batongeye kwibasirwa n’ubugizi bwa nabi n’ubwambuzi bakorerwagwa n’imitwe y’itwaje intwaro ,ariko igitangaje cyane n’uko n’Ingabo za Leta FARDC zitasibaga muri ibyo bikorwa by’urugomo ariko kuva M23 yahagera baratekanye .”
Maj Willy Ngoma kandi ,yagaragaye ari gusabana n’Abatuye Bunaganana bamugaragariza ibyishimo n’urugwiro bamufitiye.
mu gihe M23 ari umutwe wiganjemo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, Umujyi wa Bunagana nawo usanzwe Utuwe n’Abanyekongo benshi bavuga ikinyarwanda, bashigikiye bikomeye umutwe wa M23 ,iyi nayo ikaba imwe Mu mpamvu zikomeye zituma umutwe wa M23 ukunzwe cyane muri Bunagana kurusha Ingabo za Leta (FARDC)
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com