Barashaka kudusiba ku ikarita y’Isi: Perezida Zelensky avuga ku bitero by’Uburusiya
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yatangaje ko ibitero Uburusiya bwongeye kugaba mu mijyi Itandukanye ya Ukraine bigamije guhanagura iki gihugu ku ikarita y’Isi.
Nyuma yaho Ukraine irashe ku kiraro gihuza Intara ya Crimea n’ utundi duce tw’Uburusiya kikangirika igice Kimwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2022 Uburusiya bwahise butangiza ibitero byo kwihimura mu Mijyi itandukanye ya Ukraine nka Kiev umurwa mukuru , Liev mu Burengerazuba, Zaporijia mu mjyepho na Dinipro umujyi uherereye rwagati muri Ukraine.
.
Nyuma y’ibi bitero ,Perezida Zelesnky yatangaje ko ubukana bwabyo bugaragaza umugambi w’Uburusiya Ugamije gusiba Ukraine ku ikarita y’Isi.
Yagize ati:” Barimo baragerageza gusenya icyaricyo cyose bagamije gusiba Ukraine ku ikarita y’Isi., dufite amakuru ko mu mijyi yacu itandukanye hari kugabwa ibitero bikomeye n’Uburusiya ”
N’ubwo nta mibare ihamye iratangazwa n’abamaze guhitanwa n’ibi bitero, Perezida Zelensky yakomeje avuga ko Byahitanye ubuzima bw’ Abaturage ba Ukraine ndetse binangiza inyubako n’ibikorwa remezo byinshi.
Ibi bitero by’Uburusiya ,byakozwe hakoreshejwe indege z’intambara n’imbunda zirasa mu ntera ndende maze Byibasira inyubako zitandukanye n’ibirindiro by’ingabo za Ukraine.
Kyrylo Timochenko umwe mu bakozi ba Perezidansi ya Ukraine, nawe yabyutse atanga impuruza avuga ko imijyi Itandukanye ya Ukarine ,yibasiwe bikomeye n’ibitero by’Uburusiya maze asaba Abaturage ku guma mu bwihisho Mu gihe bataramenya neza aho ibintu birimo kwerekeza.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com