Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ,Ishami ryawo rifite mu nshingano ubuzima bwo mu mutwe ryatangaje ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yibasiwe n’umubare munini w’abaturage barwaye uburwayi bwo mu mutwe.
Muri iyi Raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022, Igaragaza ko muri iyi ntara, abarenga 37,000 barwaye indwara zo mu mutwe zikomoka ku mutekano muke ubarizwa muri ako gace .
Umuyobozi w’iri shami muri Kivu y’Amajyepfo , Gaston Lubambo , avuga ko impamvu nyamukuru itera ubu burwanyi zirimo Ubukene, Umunaniro ukabije uterwa no guhangayika, ubusumbane, ivangura n’ibiza byose bifitanye isano n’ibikorwa by’imitwe y’inyeshymba.
Cyakora, muri iyi Ntara bivugwa ko biteye inkeke kubona abantu 833 bonyine mu bantu ibihumbi birenga 37 birwaye indwara zo mu mutwe aribo bahabwa ubufasha n’abaganga.
Iyi Raporo ya World Mental Health yakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ababana n’ubumuga bwo mu mutwe, ufite insanganyamatsiko igira iti:”Ubuzima bwiza bwo mu mutwe,tubugire intego ku batuye isi bose”