Igikorwa cyo kohereza Ingabo z’Ihuriwe n’Ibihgu bigize Umuryango wa EAC mu Burasirazuba bwa DR Congo mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro gikomeje guhura n’imbogamizi no kugorana ngo ibikorwa by’izi ngabo Bitangire.
Amakuru yo kwizerwa agera kuri Rwandatribune, avuga ko kimwe mu bibazo bikomeje kuba ingorabahizi Kugirango izi ngabo zibashe gutangiza ibikorwa bya gisirikare bigamje guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR Congo, ari ikibazo cy’aho amafaranga agomba gukoreshwa muri ibi bikorwa agomba kuva.
Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza 2022, Cristphe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR Congo yari yatangaje ko Igihugu cya Senegal cyemeye gutanga inkunga ingana na miliyoni imwe y’Amadorari , Angola Igatanga miliyoni ebyiri z’Amadorali ,ariko aya mafaranga akaba ari nk’igitonyanga mu nyanja ugereranyije n’akenewe.
Ni mu gihe Kenya yari yemeye ko izatanga miliyoni imwe n’igice y’Amadorari, ariko kuva aho Wiliam Luto agiriye Ku Butegetsi ,yavuze ko ayo mafaranga ashobora kutazatangwa nk’uko byari byemejwe n’uwo yasimbuye Uhuru Kenyata ahubwo ko azaguma mu kigega cya Leta akazakoreshwa mu bindi bikorwa by’iterambere rya Kenya.
Igihugu cy’Uburundi cyo, kivuga ko nta faranga na rimwe kizatanga muri ibyo bikorwa bitewe n’uko isanduku y’ubwitegenyirize yacyo irimo Ubusa.
Aya makuru akomeza avuga ko ,u Burundi bwifuza kugenzura ibinombe by’amabuye y’agaciro muri Kivu y’Amajyepho kugirango bubone amafaranga yo gushira muri ibyo bikorwa ,ariko DR Congo ikaba itarabyemera.
Ikindi n’uko Perezida Felix Tshisekedi, yari yavuze ko azagerageza gusaba inkunga imiryango mpuzamahanga Itandukanye n’Ibihgu by’inshuti za DR Congo, ariko ngo aho yakomanze hose bagiye mutera utwatsi kubera Ibibazo by’ubukungu byugarije Isi yose , buri gihugu kikaba kihugiyeho.
Ibihugu byinshi kandi, ngo byanze gutera inkunga y’amafaranga kino gikorwa bitewe n’uko bishidikanya ku musaruro uzaturukamo.
Kugeza ubu kandi MONUSCO nayo ivuga ko nta faranga ryayo izasohora muri bino bikorwa, bitwe n’uko itigeze Igira uruhare cyangwa ngo itumirwe ubwo uno mwanzura wafatwaga n’abakuru b’Ibihgu bigize umuryango wa EAC i Nairobi muri Kenya.
Ku rundi ruhande ,Kuwa 20 Kamena 2022 avuga ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’igihugu Cye, Perezida Felix Tshisekedi yari yasabye ko igikorwa cyo kohereza ingabo z‘ihuriwe ho n’ibihugu bigize EAC Cyakwihutishwa ngo kuko ari kimwe mu gisubizo cyafasha kurandura iyo mitwe no kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Gusa igikorwa cyo kohereza ingabo zihuriwe ho n’ibihugu bigize Umuryango wa EAC muri DR Congo, gikomeje Kugenda biguru ntege ndetse bikaba bikomeje gutuma ikizere cy’ Abanyekongo benshi bari biteze ko zino Ngabo zizabafasha kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’Igihugu cyabo kiragenda kirushaho kuyoyoka.
Kugeza ubu Ingabo za Kenya n’iz’u Burundi nizo zimaze kugera muri DR Congo ,ariko bikavugwa ko nta gikorwa Ziratangira gukora mu gihe zigitegereje iza Uganda na Sudan y’Epho bitazwi neza igihe zizahagerera, ndetse ngo Amafaranga akenewe kugirango zitangire ibikorwa byazo akaba ataraboneka.
Usibye u Rwanda rutazohereza ingabo mu Burasirazuba bwa DR Congo kubera amakimbirane Rufitanye n’iki gihugu, ibihugu nka Uganda, Kenya, Uburundi na Sudani y’Epho nibyo bigomba kohereza ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’amajyepho, Intara ya Ituri n’Intara ya Haut-Uélé ariko bikaba bikomeje kuba ingorabahizi kugirango ibikorwa by;izi ngabo bitangire gushyirwa mu bikorwa kubera ibibazo bitanduka tumaze Kugaragaza haruguru.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Byaravuzwe ko hari inzira ya bugufi ihendutse yo gukemura ikibazo cy’umutekano muri RDC ariko RDC yo ntibikozwa, ishaka kurwana kandi itabishoboye! Intambara ihenda kurusha imishinga yose ibaho! Ikintu RDC itari kubona n’uko ariyo izafinansa izo ntambara ku mitwe yitwaje intwaro. Izafinansa ndetse n’abo izaba ihanganye nabo. Ako kajagari kose kazerekeza k’umutungo kamere wa RDC. Intambara izasiga RDC ikennye, ifitie imyenda ndetse izanashwana n’ibyo bihugu biyishyigikiye kubera amafranga, Nyamara ngirango n’amahirwe u Rwanda kuba rutaragiye muri kariya kajagari! Ikibazo cya FDRL, u Rwanda ruzishakamo igisubizo nkuko bisanzwe.