Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasiya Congo avuga ko Gen Celestin Mbala Munsense uherutse gukurwa mu nshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo (FARDC) yatawe muri yombi.
Gen Mbala bivugwa ko yafashwe ku Cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2022, ubwo yari mu nzira ava gusenga . Mu bamufashe harimo imodoka y’abashinzwe imyitwarire mu gisirikare (Police Miltaire) bari kumwe n’itsinda ry’abasirikare benshi barinda Umukuru w’Igihugu.
Bivugwa ko itabwa muri yombi rya Gen Mbala Munsense ryategetswe na Perezida Tshisekedi wifuza ko yakorwaho iperereza hakamenyekana niba nta ruhare afite mu bugambanyi buvugwa mu basirikare bakuru b’iki gihugu.
Gen Mbala aherutse gukurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, aho yahise asimbuzwa Lt Gen Christian Thiwewe Songesha wari ukuriye abarinda Umukuru w’Igihugu.
Kugeza ubu kandi, hari abasirikare bakuru bafunzwe harimo nka Lt Gen Yav Irung Philemon wayoboraga akarere ka Gatatu muri FARDC, ndetse na Gen Maj Peter Cirumwami wahoze ari Komanda wa Socola 2 ikorera mu Kivu y’Amajyaruguru ufunzwe mu buryo bw’ibanga.
Ariko ibi bntu Tshisekedi arabivamo? Nyamara RDC hariyo ikintu gitutumba kandi kiremereye!