Nyuma yo gukorera jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gutsindwa intambnara, benshi mu bari bagize Guverinoma y’Abatabazi, Ingabo zatsinzwe ( EX-FAR ) n’interahamwe bahungiye mu Burasirazuba bwa DR Congo aho bashatse gukomereza uwo mugambi .
hashize, igihe gito bahageze babifashijwemo n’Abafaransa n’Ubutegetsi bwa Mobutu Seseseko, bashinze Umutwe wa Politiki bise PARIR wari ufite ishami rya gisirikare rizwi nka ALIR ariko nyuma baza guhindura izina Biyita FDLR/Foca, kubera ko bari barashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse benshi mu bayobozi babo barimo bashakishwa n’Ubutabera.
Aho mu Burasirazuba bwa DR Congo nko muri Kivu y’Amajyaruguru, bahasanze Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi mu duce twa Masisi, Rutshuru n’ahandi maze bakajya bitwikira amajoro bakagaba ibitero kuri abo Banye Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi baturutse mu nkambi za Mugunga, Nyagatare, Kibumba bagamije kwiba inka zabo.
Ibi babikoze igihe gito ariko nyuma bitangira guhindura isura birenga ubujura busanzwe ,ahubwo batangira no kwegera Abanye Congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, Abahunde n’abandi muri Masisi ,Rutshuru n’ahandi babangisha bene wabo , bababwira ko Abatutsi ari ikibazo ku iterambere n’umutekano wabo Bityo ko bakwiye guhaguruka bakabikiza .
Abasobanukiwe neza ameteka ya DR Congo, bemeza ko Abanye Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi batangiye guhura n’ibibazo birimo kwicwa no gusahurwa inka zabo, ari uko abahoze muri Guverinoma y’Abatabazi,EX FAR N’intarahamwe bari bamaze gukora amahano mu Rwanda bageze mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Aha niho haturutse imitwe nka Mai Mai Nyatura n’iyindi ,ivuga ko igamije kurengera Abanye Congo bo mu bwoko bw’Abahutu ndetse igakorana bya hafi n’umutwe wa FDLR, ariko icyari kigamijwe kwari ukwibasira no kumenesha Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusti babifashijwemo na FDLR.
Amakuru yo kwizerwa aturuka muri bamwe mu barwanyi bahoze muri FDLR bakaza gutaha mu Rwanda batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara, avuga ko FDLR ariyo yasabye Abahutu bo muri Masisi na Rutshuru gushinga imitwe yitwaje intwaro igamije kwibasira Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse ko ariwo wabahaga imyitozo ya Gisirkare.
Hari ibitero byinshi FDLR ifatanyije na Mai Mai Nyatura bagabye ku Banye Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu Duce dutandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru, benshi baricwa n’ inka zabo zirasahurwa, inzu zabo ziratwikwa kandi ibyo bigakorwa Ubutegetsi bwa DR Congo n’ingabo z’igihugu FARDC Barebera ntacyo bakora ngo babarengere.
Nibyo byatumye hagati y’umwaka wa 1996 na 2003, Abanye Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepho bahunga bakerekeza mu Rwanda abandi Uganda, Kenya Tanzaniya, u Burundi n’ahandi aho batujwe mu nkambi kugeza magingo aya.
Ku Rundi ruhande, hari amakuru yemeza ko iyo u Rwanda rutohereza Ingabo muri DR Congo mu 1996 gukoma mu nkora abahoze muri Guverinoma y’batabazi, EX-FAR n’interahamwe bari bakambitse hafi y’umupaka warwo bashaka kongera kugaruka guhungabanya umutekano mu Rwanda no gukomeza Jenoside bari basize batarangije neza, Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu Burasirazuba bwa DR Congo bari guhura n’akaga gakomeye gaturutse ku bwicanyi barimo bakorerwa na FDLR ifatanyije n’imitwe yaza Mai Mai ,byasaga nkaho ari Jenoside bari batangiye gukorerwa.
Ubwo Ingabo z’ u Rwanda zajyaga muri DR Congo mu 1996 zabashije gutatanya abarwanyi ba FDLR ndetse zinacyura impunzi z’abanyarwanda bari barafashwe bugwate nayo.
Hari bamwe mu barwanyi ba FDLR batataniye mu mashyamba ya DR congo, abandi bahungira muri Congo Brazavile, Centre Afurika, zambiya ,Namibiya,Malawi n’ahandi byatumye umurava bari bahagurukanye wo Gutsemba Abanye Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ucogora, n’ubwo nyuma ku Butegetsi bwa Laurent Desire Kabila bongeye kugaruka, ariko bagasanga Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusti nabo baramaze gushyiraho Uburyo bwo kwirwanaho no guhangana nabo.
Aho niho haturutse imitwe nka CNDP ya Laurent Nkunda, nyuma haza M23 yahanganye cyane na FDLR n’imitwe yaza Mai Mai isanzwe ifiteye u rwango rukomeye Abatutsi .
Kugeza ubu kandi, nibyo M23 ivuga ko irwanira kuko yifuza ko Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi Bahabwa uburenganzira bwabo bagataha mu gihugu cyabo cya DR Congo ,ndetse bagacungirwa umutekano kugirango batazongera kwibasirwa n’imitwe yaza Mai Mai ifatanyija na FDLR .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com