Mu gihe hashize ibyumeru birenga bibiri Ingabo z’u Burundi ziri guhiga inyeshyamba za FLN zirwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda mu Ishyamba ry’i Kibira ,biravugwa ko hari aho iyi mirwano ihuriyiye n’ikibazo cya Gen Guillaume Bunyoni uheruka kwirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’intebe mu Burundi, akekwaho umugambi wo guhirika Ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimye.
Amakuru yo kwizerwa aturuka mu gihugu cy’u Burundi, aremeza ko Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo guca umutwe wa FLN muri icyo gihugu, nyuma yo kumenya ko ukorana bya hafi na Gen Guillaume Bunyoni.
Aya makuru, akomeza avuga ko Abayobozi b’umutwe wa wa FLN bahoze ari inshuti z’akadasohoka za Gen Guillaume Bunyoni mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, ndetse ngo akaba ariwe wakingiraga uyu mutwe ikibaba no kuwusabira ubufasha k’uwahoze ari Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza.
Muri iyi minsi Gen Guillaume Bunyoni aheruka kwegezwayo na Perezida Evariste Ndayishimye amashinja gushaka kumuhirika ku Butegetsi, inzego zishinzwe iperereza mu Ngabo z’u Burundi ngo zabashije kumenya amakuru y’uko izi nyeshyamba za FLN ,zagombaga gukoreshwa na Gen Guillaume Bunyoni kugirango zimufashe muri icyo gikorwa cyo guhirika Ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimye .
Nyuma yo kumenya aya makuru ,Ingabo z’u Burundi zahise zihabwa amabwiriza yo guhiga bukware inyeshyamba za FNL zikambitse ku butaka bw’u Burundi byumwihariko mu Ishyamba ry’i Kibira no kuzica muri icyo gihugu.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com