Nyuma yaho Ukraine irashe ku kiraro gihuza Crimea n’Uburusiya ,ibitero by’Uburusiya bigamije kwihimura ntibihagarara.
Nyuma y’agahenge k’amasaha agera kuri 24, mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022 Uburusiya bwagabye ibindi bitero ku bikorwa remezo bya gisirikare n’ibitanga imbaraga z’amashanyarazi hifashishijwe indege za Drone zo mu bwoko bwa”Kamikaze” n’inbunda zirasira mu ntera ndende.
Aleksandr Senkevich uyobora umujyi wa Mykolaiv, yatangaje ko uyu Mujyi uherereye mu Majyepfo ya Ukraine warashweho bikomeye n’Ingabo z’Uburusiya maze hangirika ku buryo bukabije inyubako zitandukanye n’ibikorwa remezo by’ingenzi , ariko ntiyatangaza umubare wababiguyemo.
Ku rundi ruhande Aleksiy Kuleban Guverineri w’Intara ya Kiev ,nawe yatangaje ko indege za Drone z’Abarusiya zo mu bwoko bwa ”Kamikaze” zagabye ibitero mu Murwa mukuru Kiev ,amakuru yaje no kwemezwa na Kirill Timoshenko ukuriye ibiro bya Perezidansi ya Ukraine, watangaje ko ibyo bitero byangije ibikorwa remezo bitandukanye kandi by’ingenzi muri Kiev.
Kuwa 10 Ukwakira 2022 , nibwo ibitero by’Uburusiya bigamije kwihimura kuri Ukraine nyuma yo kurasa ku kiraro gihuza Crimea n’Uburusiya byatangiye ,kugeza magingo aya Uburusiya bukaba butaratanga agahenge.
Kugeza ubu, haravugwa abantu bagera kuri 19 bamaze kuhasiga ubuzima n’ibikorwaremezo bitandukanye byangiritse ku buryo bukabije.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com