General Muhoozi Kainerugaba , Imfura ya Perezida Museveni yasesekaye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022, aho aje mu kiruhuko ndetse binitezwe ko azabonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ku kibuga cy’indege cya Kigali, General Muhoozi waje aherekejwe na Andrew Mwenda uyobora ikinyamakuru The Independent usanzwe ari inshuti ye magara, yakiriwe n’abakozi ba Ambasade ya Uganda mu Rwanda n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda, barimo umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga. na Maj Gen Karusisi uyobora umutwe w’Ingabo urinda umukuru w’Igihugu.
Gen Muhoozi amaze iminsi atangaza ko akumbuye u Rwanda no kumara umwanya munini mu rwuri rwa Perezida Kagame, avuga ko yigiraho byinshi.
Gen Muhoozi yaherukaga kugirira inzinduko mu Rwanda muri Mutarama na Werurwe, aho yari akiri Lt Gen mu ngabo za Uganda, ndetse akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Gen Muhoozi yakiriwe neza n’Abanyarwanda kuko nyuma y’uruzinduko rwe rwa Mbere ibihugu byombi byari bimaze igihe mu makimbirane byongeye gufungura imipaka.
General Muhoozi aje mu Rwanda nyuma y’icyumweru kimwe gusa azamuwe mu ntera na se umubyara, Perezida Museveni wamugaye ipeti riruta ayandi mu gsirikare cya Uganda, General.
Muri Uganda, uruzinduko rwa Gen Muhoozi rurasesengurwa nk’umwanya mwiza afashe wo kuruhuka, cyane ko amaze iminsi ari ku gitutu, aho ashinjwa kugira uruhare mu gushaka kurema agatotsi mu mubano w’igihugu cye na Kenya,nyuma y’uko we ubwe yatangaje ko ingabo ze(UPDF) zishobora gufata Umurwa Mukuru wa Kenya, Nairobi mu minsi 7 gusa.
(Valium)