Umugabo witwa François Nizeyimana wo muri Nyamagabe, akurikiranyweho kwica umugore witwa Chantal Nyinawumuntu, yari yarateye inda , akaba yari asigaje icyumweru kimwe gusa ngo abyare.
Uyu mugabo wicishije umuhoro Chantal, biravugwa ko ngo Chantal yari yari yaragurije uyu mugabo amafaranga ibihumbi maganatatu 300 000 y’amanyarwanda, bikaba bikekwa ko yanze ko yazayamwishyuza ntibigende neza.
Nk’uko ikinyamakuru Taarifa cyavuganye n’abayobozi bo muri aka gace cyabitangaje, ngo ubu bwicanyi bwabereye, mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Ngara, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe.
Nyinawumuntu yabanje kubura aho yari asanzwe atuye, abaturanyi be bakagira ngo yagiye kubyara kuko inda ye yari ikuriwe kandi abura nk’iminsi irindwi ngo yibaruke.Baje gusanga umurambo we mu ishyamba riri hafi y’iwe ariko ritari kure y’aho Nizeyimana nawe atuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi witwa Valens Ndagijimana yabwiye Taarifa ko uriya mugabo yari asanzwe ari inshuti na Nyinawumuntu, kugeza igihe amugurije amafaranga Frw 300,000.
Uyu muyobozi avuga ko amakuru bafite kugeza ubu avuga ko uriya mugabo yishe uriya mugore yari yarateye inda yanga ko yazamwishyuza ariya mafaranga bigatuma atakaza icyizere yari afitiwe mu baturanyi kuko yari afite undi mugore.
U Taarifa yamenye ko François Nizeyimana yishyuye ibyo yangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarahungutse avuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mwaka wa 2017.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi Valens Ndagijimana yasabye abaturage kumenya ko kwambura mugenzi wabo ubuzima bashaka guhisha ko yazabavamo ari icyaha kandi ko n’uwagikoze nawe bitamugwa amahoro.
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko inzego zishinzwe iperereza zikibikurikirana
Umuhoza Yves