Ibihumbi 50 by’amadorali ngo nibyo byahawe Gen Jeva na Col Maisha kugirango bahitane Lt.Gen Hamada Komanda mukuru wa FLN.
Mu kiganiro Col.Mbandaka Emmanuel usanzwe ari Komanda wa Su-segiteri ya CNRD/FLN muri Kivu y’Amajyepfo aherutse gucisha ku rubuga rwa YouTube Umusare, avugako kuwa 12 Nzeri 2022 kugeza taliki ya 13 Nzeri 2022 bari mu ntambara nakaduruvayo batejwe n’udutsiko dushyigikiye Gen Hakizimana Antoine Jeva.
Col.Mbandaka akomeza avugako udutsiko twabateye twari tubiri, kamwe kaje gatumbiriye kwiba ibikoresho birimo imbunda Nini n’ ibikoresho by’itumanaho, akandi gatsiko kaje kagambiriye gufata impunzi bugwate kakazicyura mu Rwanda.
Uyu mu Koloneri akomeza avugako Maj Adolphe wari waratorotse igisirikare cyabo ariwe waje akuriye agatsiko kambere,Col.Iyamuremye Theoneste Maisha ubarizwa mu ishyamba rya Kibira riherereye muri Cibitoki mu gihugu cy’u Burundi,muri iki gihe akaba ari nawe munyabanga mukuru wa CNRD ubwiyunge aho akoresha amazina ya Igiraneza Fideli.
Imirwano yahereye ku biro bikuru biri ahitwa ku Nzara,Col Mbandaka avugako mu kiganiro Dr Biruka usanzwe ari umubyamanga wungirije wa FLN aherutse gutanga kuwa 29 Nzeri 2022 yagaragaje ko ari mubashyigikiye ibyo bitero gusa ko mu mabwiriza bahaye abasirikare nabo hatarimo kwica,usibye gusahura intwaro no gucyura impunzi.
Kubwa Col Mbandaka we avugako abo barwanyi mbere y’uko batera babanje gukwiza ibihuha bya propaganda bishingiye kuri Kiga na Nduga mubo atunga agatoki harimo Kapiteni Nsabimana Bonaventure.
Mbandaka avugako bari bahawe n’umwanzi ibihumbi mirongo itanu by’idorari kugirango bacyure impunzi ndetse na Lt Gen Habimana Hamada yicwe.
Mu biganiro biherutse Chantal Mutega yavuze ko muri iki gihe Gen Jeva Antoine na bagenzi be barigukoreshwa n’u Rwanda kugirango basenye CNRD-FLN. Asoza ikiganiro yavuze ko uruhande rwa Gen Jeva rutabashije kubatsimbura mu birindiro byabo.
Amakimbirane ashingiye mu kurwanira ubutegetsi ndetse n’ivangura ry’amoko yashinze imizi mu bitwa ko barwanya Leta y’ uRwanda ,muri iki gihe umutwe wa FLN wamaze gucikamo kabiri aho igice cy’Abanyendunga gishigikiye Gen Jeva mu gihe icya abakiga kiri kuruhande rwa Gen Habimana Hamada.
Umuhoza Yves