Abanyagihugu b’u Burundi basaba ubuhungiro muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo bakomeje kwiyongera, dore ko kuri uyu wa 14kugeza kuwa 16 Ukwakira, abarenga 870 basabye ubuhungiro muri Mulongwe.
Icyakora n’ubwo bimeze gutya , abageze mbere muri ubu buhungiro bari bamaze iminsi batangaje ko inzara ibamerereye nabi, kuko imfashanyo, nyenerwa yose bakeneye nti bayibona
Iyi nkambi iherereye muri Uvira aha ni muri Kivu y’amajyepfo aho abarundi bakomeje kwinjira ari benshi,aba baturage bavuga ko bari guhunga inzara berekeza muri Kavimvira na Mongemonge,izi nkambi zombie ziherereye muri kivu y’amajyepfo.
Nku’uko byatangajwe na SOS Media ngo aba baturage,bavuga ko bahunze inzara, gutotezwa ku batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ndetse Bamwe mu bagore bagombaga kuva ku musozi bakomokamo nyuma yo gushimutwa kw’abagabo babo.
Umuyobozi wa UNHCR muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko mu mezi icyenda ashize impunzi z’Abarundi 2.850 zatashye ku bushake.
Umuhoza Yves