Umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo, Col Patrick Iduma yasabye abaturage be kwicungira umutekano no gushyiraho ama-bariyeri agamije gutahura no gusubiza inyuma abarwanyi ba M23, akeka ko bashobora kwinjira muri Teritwari ye no kugaba ibitero ku mujyi wa Goma.
Ibi uyu muyobozi yabitegetese abaturage mu nama bagiranye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022, aho yabasobanuriraga uko umutekano wifashe nyuma y’uko imirwano ya FARDC na M23 yongeye kubura.
Kubwa Col Iduma, ngo umuturage akwiriye gufasha inzego z’umutekano mu gutahura abahungabanya umutekano, aho avuga ko muri aka gace hari abaturage benshi bakingira ikibaba imitwe y’inyeshyamba.
Yagize ati :”Mukwiye kuba maso, wabone uwo ukeka kuba ari inyeshyamaba ukabimenyesha abashinze umutekano.Igihe ubonye umuntu mushya mu gace utuyemo ukwiye guhita ubimenyesha inzego z’umutekano. Ibi muzabikorera ku mabariyeri n’amarondo”
Iyi mbwirwaruhame ya Col Iduma yahuriranye n’uko M23 yongeye gukozanyaho n’ingabo za FARDC. Iyi mirwano yatangiye ku gicamunsi cyo kuwa 20 Ukwakira 2022, ikaba yakomeje no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2022 bu gace ka Rangira ko muri Gurupoma ya Jomba, na Sabinyo muri Gurupoma ya Bweza