Mu gihe Ubutetegetsi bwa Perezida Felix Thisekedi buhugiye mu gushaka amaboko yo ku mufasha guhangana n’mutwe wa M23, hari bamwe mu banyapolitiki b’iki gihugu bakome kugaragaza ko batabishyigikiye ndetse ko nta musaruro bizatanga.
Ejo kuwa 20 Ukwakira 2022 ubwo yari mu Mujyi wa Goma , mu ihuriro ryari rigamije kwiga ku kibazo cy’umutakano muke mu Burasirazuba bwa DRC ryateguwe n’itsinda rishinzwe kwiga ku bibazo bya DRC rizwi nka GEC9 ( Groupe d’Etude sur le Congo),Giscard Kusema ,Umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho muri Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ,yagarutse kuri gahunda igihugu cye kirimo igamije gushaka amaboko mu bindi bihugu kugirango babashe guhangana n’umutwe wa M23.
Giscard Kusema, yabwiye abari bitabiriye iryo huriro ,ko atari ubwa mbere DRC ishaka amaboko yo kuyifasha guhangana n’umutwe wa M23, ariko ko bitatumye M23 ikomeza kubaho no gushoza intambara za hato na hato mu bihe bitandukanye muri iki Gihugu.
Yatanze urugero rw’ubufatanye bwa MONUSCO na FARDC mu kurwanya M23, ariko ngo muri ibi bihe bikaba biri kwigaragaza ko nta musaruro byatanze kuko ntacyo byahungabanyije kuri M23 yongeye kugarukana ubukana.
Yanakomoje ku bufatanye bw’ingabo zihuriweho zirimo iza Tanzaniya, Afurika y’Epfo, Kenya n’iza MONUSCO mu mwaka 2013.
Yakomeje avuga ko n’ubwo ubu bufata bwabashije guhashya M23 ihagungira mu bihugu bituranyi, ariko bitabujije kugarukana ubukana mu mwaka ushize wa 2021, ndetse ikabasha no kwigarurira bimwe mu bice by’ingenzi bigize teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru .
Yemeza ko n’ubundi ikibazo cya M23 cyarangiye mu gihe gito, ariko nticyarangira burundu kuko nyuma y’imyaka umunani M23 yongeye kugaruka.
Yagize ati:”Si ubwambere dushaka amaboko yo kudufasha guhangana na M23, ariko kugeza ubu twavuga ko nta musaruro twabikuyemo. N’ubwo waba warabonetse nko mu 2013, wabaye uwagahe gato kuko M23 ubu yagarukanye ubukana ni kuvuga ko ikibazo kitarangiye.Twagiranye ubufatanye na MONUSCO twongera kubugirana na Tanzania, Afurika y’Epfo, Kenya na MONUSCO ariko se mwambwira icyo byaba byaradufashize. Icyo gihe M23 yabashije guhunga ariko n’ubundi guhera muri 2021 byarangiye igarutse kandi ifite imbaraga kurusha uko yarimeze icyo gihe.”
Yakomeje avuga ko kugirango ikibazo cya M23 gikemuke burundu, Guverinoma ya DRC igomba gushyira imbaraga mu kubaka no kuvugurura inzego zayo zishinzwe umutekano , zifite ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’Igihugu aho guhora yiringiye imbaraga z’ibindi bihugu .
Giscard Kusema atangaje aya magambo, mu gihe muri iyi minsi FARDC ihanganye n’umutwe wa M23 , guverinoma ya DRC ivugwaho gusaba ubufasha imitwe yitwaje intwaro nka FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai, ndetse ngo ikaba itegereje izindi ngabo zizaturuka mu mahanga harimo n’izihuriweho n’Ibihugu bigize umuryango wa EAC kuyifasha guhashya umutwe wa M23.
Kuri Giscard Kusema ,ngo ibi ntacyo bizatanga kuko atari ubwa mbere Ubutegetsi bwa DRC bubigerageza .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb witwaga Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara,nuko abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’undi nkuko Zabuli 5:6 havuga.