Perezida wa DRC Felix Tshisekedi ,akomeje kwiraza inyanza no gukwepa ibibazo amaze ahatwa n’itangazamakuru byerekeranye n’uko ingabo z’igihgu cye FARDC ziri gukoresha umutwe wa FDLR mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo kuwa 21 Ukwakira 2022 i Londre mu Bwongereza, Perezida Felix Tshisekedi yahakanye yivuye inyuma ko ingabo ze FARDC, nta gahunda zifite yo kwifashisha imitwe y’inshyamba mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC no kurwanya umutwe wa M23 by’umwihariko.
Yakomeje avuga ko igihugu cye, gikoresha kandi kizakomeza gukoresha ubushobozi bw’ingabo zacyo zonyine.
Yagize ati:” ntago dukoresha kandi nti tuzakoresha imitwe y’inyeshyamba muri gahunda dufite yo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’Igihugu cyacu no kurwanya umutwe wa M23 . Twe dukoresha kandi tuzakomeza gukeresha igisirikare cyacu FARDC.”
Amagambo ya Perezida Tshisekedi ariko, yafashwe nko kwiraza inyanza cyangwa se ikinyoma gikabije, kuko kuva umutwe wa M23 wakongera kubura imirwano mu mwaka ushize wa 2021, hari ibimenyetso byagiye bishirwa hanze, bigaragaza ko Ubutegetsi bwe burimo kwifashisha imitwe y’inyeshyamba nka FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai , mu rugamba ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Muri Kanama 2022, impuguke za ONU zashize hanze bimwe mu bikubiye muri raporo ikiri ibanga ishinja ingabo za DR Congo, gutera inkunga umutwe wa FDLR urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda kandi zikarwanya M23 zifatanyije nawo .
Vuba aha Kuwa 18 Ukwakira 2022,Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ( Human Right Watch), wahishuye uko FARDC yagemuriye FDLR ibisanduku by’amasasu n’imbunda, inayisaba kwifatanya nayo kugirango bagabe igitero ku mutwe wa M23 .
wanemeje ko nyuma y’icyo gikorwa ,ingabo za DRC zagabye igitero kuri M23 zibifashijwemo n’Umutwe wa FDLR kandi ko kuba ingabo za DRC zifatanya n’inyeshyamba mu kugaba ibitero kuri M23, ari ikintu kibi cyane ndetse bigaragaza ko hari ibindi bikorwa izi ngabo zifashaho izo nyeshyamba.
Bagize abati:” Ingabo za Congo zakoze amakosa. Kuba izi ngabo zifatanya n’inyeshyamba ni amakosa akomeye. Hagati ya Gicurasi na Kanama 2022, barwanyije M23 bari kumwe n’inyeshyamba za FDLR.”
Umwe mu Banyekongo bakorera na Human Right Watch witwa Thomas Fessy wakoze kuri iyi Raporo , yavuze ko birambiranye kubona igisirikare nka FARDC, cyifatanya n’inyeshyamba nka FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba mu Burasirazuba nbwa DRC.
Fessy akomeza avuga ko amakuru bahawe na bamwe mu basirikare ba FARDC, avuga ko hari ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu n’imbunda byagiye bihabwa FDLR mu gihe cyose yari ifatanije nabo urugamba.
Yagize ati:” Kuwa 21 Nyakanga 2022, hari ibisanduku by’amasasu n’imbunda twabonye bijyanwa ahitwa i Kazaroho, mu ishyamba rya Virunga, ahasanzwe hari ibirindiro bikuru bya FDLR. Mu mezi 2 ashize kandi abasirikare benshi ba FDLR, bari mu bari bagize umutwe w’Ingabo bagabye ibitero ku birindiro bya M23 i Rumangabo na Rugari’
Nyuma y’ibi bimenyetso n’ibindi byinshi bishinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR, abakurikiranye ibyo Perezida Tshisekedi yavugiye i Londre mu Bwongereza ejo kuwa 21 Ukwakira 2o22, abavuga ko igihugu cye kidakoresha imitwe y’inyeshyamba mu kurwanya umutwe wa M23 ,basanga ari ikinyoma cyo kurwego rwo hejuru cyangwa se ya Mvugo y’Abanyapolitiki batajya bapfa kwemera imbaraga nke n’ amakosa yabo .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com