Abanyekongo batuye muri Teritwari ya Rutshuru Intara ya Kivu y’amajyaruguru bakomeje guhunga ku bwinshi imirwano yongeye kubura hagati y’Umutwe wa M23 na FARDC.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko nyuma y’iminsi ine imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta FARDC , abatuye muri ako gace bongeye guhunga bamwe berekeza Uganda abandi imbere mu gihugu mu duce tutarangwamo imirwano.
Aya makuru kandi, yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ONU, aho wemejeko kuva kuwa , benshi bamaze guta ingo zabo kuva imirwano yakongera Kubura hagati ya FARDC Nn’umutwe wa M23 .
Binyuze ku rubuga rwa Twitter, ishami rya ONU rishinzwe kugenzura itangwa ry’imfashanyo rizwi nka OCHA ryatangaje ko batangiye kugenzura neza uko abamaze guhunga iyo mirwano bahabwa ubufasha bwibanze.
Ibi bije nyuma yaho impunzi z’Abanyeko zari zarahugiye muri Uganda kubera imirwano yari ihanishije M23 na FARDC muri Kamena 2022 mu duce twa Bunagana, Chanzu ,Runyoni, Chengerero, Kibumba, Kabindi n’ahandi zari zaratangiye gutahuka.
iyi imirwano ikaba yararangiye M23 yigaruriye utwo duce twose.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, impande zombi zihanganye ntacyo ziratangaza kubyerekeranye n’izi mpunzi.
Ishirahamwe Barometre securitaire du Kivu, rikunze kwandika ku mutekano mu Burasirazuba bwa DRC ribinyujije ku rubaga rwa Twitter, ryatangaje ko kuva iyo mirwano yatangira abasivile bagera kuri babiri bamaze kuyigwamo mu gihe abarenga 20 bakomeretse.
Ubu imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC irimo kubera mu duce twa Rangira, Kabindi na Muhimbira M23 Teritwari ya Rutshuru.
Umutwe wa M23 uvuga ko FARDC yabagabyeho igitero yifashishije abarwanyi benshi ba FDLR na Mai Mai Nyatura ,ariko ko M23 iri kubyitwaramo neza.
yanatangaje kandi ko iyi mirwano itazarangirira aha, ngo kuko M23 ishobora kuzakurikirana abayigabyeho igitero ndetse ikaba yanakwigarurira ibindi bice bigize Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo kwirindira umutekano no kwirwanaho.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com