Imirwano ihanganishije ingabo za Leta ya Congo FARDC, n’inyeshyamba za M23 yonengeye gukaza ubukana kuva kwa 19 Ukwakira , iyi mirwano yatangiye FARDC iri gusuka ibisasu ku nyeshyamba za M23 ,gusa imirwano yabahuje k’umugoroba wo kuri uyu wa 22 Ukwakira,ubwo izi ngabo zasukaga ibisasu mugace karimo inyeshyamba , igisasu kimwe cyaguye k’ubutaka bwa Uganda.
Si ubwambere ibisasu by’izi ngabo biguye k’ubutaka bw’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, kuko uko imirwano ibereye muri iki gihugu cya Congo, ibisasu bikunda kurenga umupaka bikagwa mu bindi bihugu bituranyi birimo ;Uganda n’u Rwanda
Kugeza ubu inzego z’umutekano mu gihugu cya Uganda, ntacyo ziratangaza kubyerekeranye n’iki gisasu cyambukiranije umupaka kikagwa mu ishyamba ryo hafi y’umugi wa Bunagana muri Uganda.
Iki gisasu ntabyatangajwe cyaba cyangije kuko bivugwa ko cyaguye mu gashyamba, nk’uko byemezwa n’abatura bo muri aka gace.
Si iki gihugu gusa ibisasu by’ingabo za Congo bigwamo kuko kuwa 23 Gicurasi ubwo intambara yabaga hagati y’izi nyeshyamba za M23 na FARDC ibisasu bibiri byaguye k’ubutaka bw’u Rwanda, mu mu Mirenge ya Nyange na Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru bigakomeretsa abaturage ndetse bigasenya n’inzu.
Umuhoza Yves