Mu gihe imirwano ikomeje hagati ya M23 n’ingabo za Leta FARDC zifatanyije na FDLR na Mai Mai Ntatura, rimwe mu itsinda ry’abarwanyi ba M23 rizwi nka “ LES LIONS DE SARABWE” bisobanuye ” Intare za Sarabwe” ryagize ubutumwa riha Ubutegetsi bwa DRC n’ingabo za FARDC bahanganye.
Iri tsinda rivuga ko “Les Lions De Sarabwe” ari abarwanyi batajya basubira inyuma ndetse ko FARDC iri kwibeshya cyane mu gitero yongeye kugaba kuri M23.
Rikomeza rivuga ko nyuma yo gufata agace ka Cyanzu ,M23 yahise yigarurira Bunagana ndetse ko n’ubu hagiye gukurikiraho izindi localite zirimo Kiwanja,Rubare,Gako,Katale,Biluma Rugali,Kanyamaho, n’umujyi wa Rutshuru hose M23 ikahigarurira
Banongeye ho koM23 itari gusubira inyuma, ahubwo ko iri kujya imbere.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
M23 ni mukomeze mukotane mujya mbere.
Ni mukomeze kurwanirira uburenganzira bw’imiryango yanyu yabujijwe amahwemo n’injiji z’ibisambo zitagira Umuco n’Umutima wa Kimuntu.
Mwarishwe imyaka myinshi, murashinyagurirwa kandi ingirwa mbirimbanyi z’uburenganzira bwa Muntu barebera ahubwo bahugiye mu gusahura umutungo kamere w’igihugu wakagiteje imbere.
Ntimuzemere gupfa nk’inyamanswa ihigwa itagira kivurira.
Muri Indashyikirwa mukomereze aho rwose! ????