Guverinoma y’u Rwanda yanenze imyitwarire ya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi wavuze ko ikibazo cya M23 azagikemura mu nzira y’ibiganiro akaba yarongeye kubura inzira y’imirwano.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvuzgizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2022, yavuze ko Perezida Tshisekedi akomeje kurangwa n’indimi ebyiri mu gukemura ikibazo cya M23.
Yagize ati;”Mu buryo buhabanye n’ibimaze iminsi bitangazwa na Perezida wa RDC ko azakemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo binyuze mu nzira z’ibiganiro,yongeye gukoresha ibitero bya Gisirikare. Ibi byiyongeraho kuba Ingabo z’iki gihugu zikomeje kwifashisha imitwe itemewe y’inyeshyamba irimo na FDLR muri uru rugamba”
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko kuba FARDC yongeye kugaba ibitero ku mutwe wa M23, binyuranye n’ibikubiye mu myanzuro ya Nairobi na Luanda .
U Rwanda rwongeye kwibutsa RDC ko kubiba amacakubiri, no gukoresha imbunda ziremereye hafi y’umupaka warwo ari ibikorwa bitemewe kandi bitakomeza kwihanganirwa.
Cyakora ngo n’ubwo ibikorwa by’ubushotoranyi bwa RD Congo n’igisirikare cyayo bikomeje ku Rwanda, u Rwanda rwo ruracyahagaze ku gushyigikira inzira zose zishobora gutuma akarere gatekana.
U Rwanda kandi rwaboneyeho kwihaniza, RDC kutongera kuyigira iturufu mu miryango mpuzamahanga nka Nyirabayazana w’Umutekano muke mu burasirazuba bw’Iki gihugu.
Kuva kuwa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2022, Ingabo za RDC zongeye kubura ibitero ku mutwe wa M23. Mu mirwano igikomeje n’uyu munsi, M23 imaze kwigarurira agace ka Ntamugenga gahuza Umujyi wa Goma n’uwa Rutshuru.