Colonel Serge Mavinga wari Komanda wa FARDC mu gace ka Ntamugenga gaheruka kwigarurirwa n’abarwanyi ba M23 yatawe muri yombi ashinjwa ubugambanyi .
Amakuru yizewe Rwandatribune yamenye avuga ko Col Mavinga afungiwe mu biro by’Ubutasi bwa Gisirikare i Goma, aho yagejejwe ku mugoroba wo kuwa 24 Ukwakira 2022.
Umwe mu ba ofosiye ba FARDC utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko impamvu yatumye Col Mavinga ajyanwa gukorwaho iperereza, zifitanye isano n’ifatwa ry’agace ka Ntamugenga.
Akomeza avuga ko Col Mavinga ariwe wafashe umwanzuro wo gutegeka abasirikare be gusubira inyuma bakabererekera M23, nyuma yo gusanga muri ako gace hari abaturage b’abasivili bari bugwe mu mirwano iyo barasana nayo.
Col Mavinga afunganwe n’abandi basirikare 2 bakorana.
Kugeza ubu, Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo kiratangaza ku fungwa ry’uyu musirikare.
Kuva kuwa 20 Ukwakira 2022, Imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura, ikaba imaze gutuma umubare w’abarenga 23,000 bahunga ibyabo.
Ibi bintu Kisekedi yiharaje byo gufunga buri musirikare wanze kwicisha abasirikare ayoboye ku maherere ntabwo bizamuhira. Ibi ni nko gukubitira imbwa gusutama bizarangira abamaze !
ARIKO ABANYARWANDA MWABAYE MUTE?RURIYE ABANDI RUTABIBAGIWE KANDI NTIMUZABONA AHO MUZAHUNGIRA.
? bizarangira nawe yifunze !!!
Hello,ko Mbona Inkuru wanditse ya Col wa FARDC wafunzwe,ugashiraho iyo photo yaba ariwe cg Wibeshye ku Photo
wowe umuzi shyiraho ifoto ye, gusa gusubira inyuma na RUSSIAN hari igihe UKRAINE iyisumbirije, kandi yo ntifunge abasirikare ngo ibite abagambanyi. uzabaze TPLF ko idahora isubira inyuma, kandi ikazagaruka. itangazo rya FARDC ryavuze ko basuriye inyuma kugira ngo hadapfa abaturage, kuko hatuye abaturage benshi, ubwo bugambanyi rero sinzi aho buturutse
Ariko n’ibisanzwe gusubira inyuma kw’abasirikare bari kurugamba. Babyita “Tactical Withdrawal” cga retreat. Harigihe abasiririkare bahura n’urufaya rubarenze cga n’izindi nzitizi, bikaba ngombwa ko basubira inyuma kujya gupanga ubundi buryo bwo guhangana n’umwanzi. Buri musirikare wese wagiye k’urugamba iki kintu arakizi cga yaragikoze. Nonese Tshisekedi yashakaga ko bapfa kugirango berekane ko barwanye? Ntaho nari numva bafunga commander kubera ko yasubije abasirikare inyuma cga yahunze. Ibi mbyumvise muri RDC no mu Burundi, aho naho bafunze Commander ngo kubera ko abasirikare bapfuye. Iki nicyo kikwereka ko RDC nta gisirikare ifite. Uwatanze itegeko ko Mavinga afungwa icyo yakoze n’uguca intege abandi bazoherezwa guhangana na adui. Sha igisirikare kiyobowe na Tshisekedi sinzi ariko mbona ntakigenda.