Mu gihe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ,FARDC zikomeje kwifashisha abarwanyi b’umutwe wa FDLR mu rugamba bahanganyemo na M23, ubu bufatanye ntago burabasha guhagarika umuvuduko wa M23 .
Kuva Umutwe wa M23 watangiza ibitero bikomeye mu duce twa Tchanzu , Tchengerero ,Runyoni na Bunagana muri Kamena 2022, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC zahise zihindura umuvuno zitangira gukorana no gufasha abarwanyi b’Umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura mu rwego rwo kugirango babafashe kurwanya umutwe wa M23.
Ibi byakozwe nyuma yaho FARDC ,yari imaze kubona ko intambara M23 yongeye kuyitangizaho ibakomeranye ndetse ubwayo itapfa kuyihangara.
Mu bitero bitandukanye birimo ibya Tcanshu, ,Runyoni,Tchengerero,Kabindi Bunagana n’ahandi, abarwanyi ba FDLR bari bambaye impuzankano za FARDC barwanye ku ruhande rwayo, ariko nti byabuza M23 kwigarurira utwo duce twose ukuyemo Rumangabo, nayo yari yabanje kwigarurirwa na M23 ariko nyuma ikaza gusubira inyuma iyivamo, nyuma yo gusahura intwaro nyinshi mu kigo cya gisirikare .
Nyuma y’agahenge k’igihe kigera ku mezi ane guhera tariki ya 19 ukwakira 2022, FARDC yongeye gukusanya abarwanyi benshi ba FDLR na Mai Mai Nyatura bagaba igitero ku mutwe wa M23.
Kuva iyo mirwano yatangira kugeza magingo aya, umutwe wa M23 umaze kwigarurira utundi duce turimo Ntamugenga, Muhimbira , Nyaluhondo na Kalengera muri teritwari ya Rutshuru twiyongera kuri Bunagana,Tchanzu Runyoni,Tchengerero kabindi n’ahandi umutwe wa M23 wari usanzwe ugenzura kuva muri Kamena 2022.
Kugeza ubu kandi ,Umutwe wa M23 niwo uri kugenzura umuhanda Goma-Rutshuru kuva wa kwambura agace ka Ntamugenga Ingabo za FARDC n’iza FDLR bari bahahanganiye.
Ubu imirwano ikomereje mu gace ka Rubare ,aho FARDC ifatanyije na FDLR bakomeje kurwana mu rwego rwo kurinda umujyi wa Rutshuru kugirango utajya mu maboko ya M23.
N’ubwo bimeze gutyo ariko ,hari amakuru yo kwizerwa yemeza ko hashingiwe ku kuntu imirwano ihagaze ubu, umutwe wa M23 ushobora kwigarurira umujyi wa Rutshuru mu minsi ya vuba mu gihe imirwano yaba ikomeje, ikawambura FARDC na FDLR kuko hari andi makuru yemeza ko bamwe mu basirikare ba FARDC na FDLR batangiye guhunga urugamba bikihindura abasivile.
Ikindi n’uko ubu FARDC yatangiye guhungisha intwaro zayo zirasa kure yakoreshaga irasa mu birindiro bya M23, nyuma y’uko imenyeye amakuru y’uko abarwanyi b’uyu mutwe bari gusatira agace zirimo bashobora kuza kuziyambura.
Iki gihunga cyo guhungisha intwaro huti huti , FARDC iragiterwa n’uko M23 imaze kuyambura intwaro nyinshi kuva imirwano yatangira mu ntangiriro z‘icyumeru gishize .
Kugeza ubu ibifaru by’intambara n’imbunda zirasa kure za FARDC zari muri aka gace, zahungishirijwe mu mujyi wa Goma mu rwego rwo kuzirindira umutekano kugirango M23 itazigarurira.
Abakurikiranira hafi intambara ihanganishije umutwe wa M23 n’Ubutgetsi bwa Kinshasa, bemeza ko n’ubwo FARDC itahwemye kwifashisha abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura, bitabujije umutwe wa M23 kugera ku ntego zawo zirimo gufata uduce twose yifuje gufata, kwambura FARDC intwaro nyinshi no kuyitsinda mu mirwano yose ikomeje kubahuza.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ahubwo se ko twumva ngo FARDC ahubwo iri gusatira gufata ntamugenga ifitwe na M23!?? Mu duhe amakuru neza!
Ntiwakwifatanya n’inkoramaraso z’abajenocidaires ngo uzatsinde urugamba. ntibishoboka, byongeye kandi urwana n’abaharanira ukuri
Muri iyi minsi itangaza makuru ryabaye partisan nukuvuga riba riri kurugamba naryo. Ku ntambara ya Ukraine, ibinyamakuru byose byo muburengera zuba bw’isi byandika ko Ukraine yarangije ubu Russia. Noneho ibyo mu burasira zuba bw’isi bikavuga ko Russia igiye gufata Kyiv. Wowe musomyi ugomba kwiyitiramo kuko ibinyamakuru byo bisigaye bibeshya cyane. FARDC isatira Bunagana ntawaba atabizi kuko FARDC yahita ibivuga itanguranwa.