Abaturage benshi bakomeje guhunga imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23 kuva yakongera kubura kuwa 19 Ukwakira 2024 muri Teritwari ya Rutshuru Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ishami rya ONU rishinzwe ibikorwa by’ ubuzima bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (OCHA/RDC,ryatangaje ko kuva kuwa 20 Ukwakira 2022 abantu bagera ku 23.000 bahunze imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC muri Teritwari ya Rutshuru, ndetse ko abagera ku 2500 berekeje muri Uganda mu gihe abandi bari guhungira imbere mu gihugu mu duce tutarangwamo imirwano.
Aba barahunga bava mu duce tumaze iminsi tuberamo imirwano nka Ntamugenga, Kalengera,Rangira n’ahandi muri Teritwari ya Rutshuru.
OCHA/RDC ,ikomeza ivuga ko guhera tariki ya 24 Ukwakira 2022 muri localite ya Kazuba na Kabaya, abandi baturage bagera ku 11.000 ,nabo bakuyemo akabo karenge bahunga imirwano yari ikomeje gufata indi ntera hagati ya FARDC na M23 ,byatumye kuva iyi mirwano yakongera kubura abamaze kuyihunga bose hamwe bagera ku 34.000.
Amakuru akomeza vuga ko kuva imirwano yakongera kubura, abasivile bagera kuri 4 bamaze kuyigwamo mu gihe abagera ku 40 biganjemo abana bamaze gukomereka.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com