Umuyobozi w’Umuryango Veranda Mutsaga uhirimbanira uburenganzira bwa Muntu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Patrick Ricky Paluku yemeza ko mu gihe umujyi wa Goma wakwiyongera ku tundi duce M23 imaze gufata, Perezida Tshisekedi akwiye kweguzwa kuko icyaha cy’Ubugambanyi cyaba kimuhama.
Impamvu ashingiraho amushinja ubugambanyi ngo ni uko, Perezida Felix Tshisekedi we ubwe yemereye ingabo za Uganda kwinjira ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo abizi neza ko ishingwa rya M23 Uganda n’u Rwanda aribo barifite mu biganza. Ibi ngo byorohereje M23 kubona amakuru yose yizewe ava mu gisirikare cya Congo FARDC zibifashijwemo n’ingabo za Uganda ziri mu bikorwa bya gisirikare zihuriyemo na FARDC muri iki gihugu (Operation Shujaa).
Indi mpamvu Veranda Mutsaga itanga igaragaza ko Perezida Tshisekedi ari umugambanyi ukomeye kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ngo ni uko yemeye akareka MONUSCO ikaguma ku butaka bw’iki gihugu. Bavuga ko Indege za MONUSCO nazo zifashishwa mu gutatira u Rwanda na M23, aho ngo zigenda zifata amashusho mu birindiro by’ingabo z’igihugu, amakuru yose zikuyemo zikayaha u Rwanda na M23. Ibi ngo byorohera u Rwanda kubona amakuru yose MONUSCO ifite kuko ngo Leta zunze ubumwe za Amerika arizo zitanga ayo makuru ku Rwanda mu rwego rwo gukomeza umugambi zifashwamo n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda mu gusahura RD Congo ku nyungu z’ibi bihugu byose.
Veranda Mutsaga ikomeza ivuga ko kuba Perezida Tshisekedi atumva abaturage be nabyo biri mu bikomeje gushyira iki gihugu mu kaga. Batanga urugero nko kuba abaturage barasabye kenshi ko yakwirukana Ambasaderi w’u Rwanda n’uwa Uganda ku butaka bw’iki gihugu ariko akavunira ibiti mu matwi, ari nabyo bakeka ko biha umurindi umutwe wa M23, kuko ngo amakuru yose ajyanye n’ubutasi akusanyirinzwa muri Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa.
Veranda Mutsaga ivuga ko yashenguwe bikomeye no kubona Perezida Tshisekedi n’isoni nke yaratumije inama i Kinshasa yiga ku bibazo biri muri Niger, mu gihe we ubutaka bw’igihugu cye bukomeje kujya mu maboko y’umwanzi umunsi ku munsi akaba atabasha gutumiza inama y’abasirikare bakuru n’ubutasi ngo bashakire hamwe umuti wakemura iki kibazo.
Ikindi ngo Perezida Tshisekedi ntiyakabaye akora ingendo bwite zo kwinezeza hanze y’igihugu cye, mu gihe abaturage be bakomeje guhangayikishwa n’ubugizi bwa nabi bw’imitwe yitwaje intwaro.
Mu gusoza ibaruwa ye, Patrick Ricky Paluku uyobora Veranda Mutsaga asanga imyigaragambyo yiswe Ville Morte igomba gukomeza mu rwego rwo kwereka Perezida Tshisekedi ko ikibazo bikiriho muri RDC, bityo adakwiye gutekana abaturage be barenge ibihumbi bahunga umunsi ku munsi.
Uyu muyobozi ibintu ari kuvuga nge ntakintu mbona mo. Aracyatsimbaraye ku ko u Rwanda na Uganda aribo bashinze M23. Ariko bayishinze kugirango ibakorere iki harya? Ariko se indege za MONUSCO zijya gutata ibinrindiro bya gisirikare cya RDC ubundi haba harimo iki muri ibyo birindiro cyo gutata? Ubundi se ayo makuru MONUSCO yayaha u Rwanda ngo ruyamaz’iziki ko rutari kurugamba na RDC? Ubundi se icyo igisirikare cya RDC gifite tutazi n’ikihe turi abasivile nkanswe inzego zigisirikare n’iperereza.?
Tshisekedi ntabwo ari umugambanyi ahubwo njye mbona adakuze m’umutwe. Ubona agitekereza n”kumwana w’ingimbi. Inshingano afite ziramurenze!
Ahubwo njye mbona ahubwo tshisekedi yaraguye no mu mutego wabo bayoborana kukibazo cya FDLR.