Inyeshyamba za M23 zambuye umupaka wa Kitagoma ingabo za FARDC n’agace ka Karambi kagenzurwaga na RUD URUNANA.
Imirwano ikomeje guhindura isura muri Terirwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva ku munsi w’ejo mu Majyaruguru y’umujyi wa Bunagana mu bice bya Busanza na Kitagoma. Uyu munsi kuwa Gatanu ingabo za leta zataye umupaka wa kitagoma uherereye muri Gurupoma ya Busanza,nyuma y’imirwano yari imaze iminsi ibiri ishyamiranyije inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC.
Muri ako gace ka busanza kandi imirwano yahanganishije umutwe wa M23 n’inyeshyamba z’Abanyarwanda babarizwa mu mutwe wa RUD Urunana ukuriwe na Gen Ntilikina Faustin mu gace ka Karambi. Iyi ntambara yamaze amasaha abiri yarangiye umutwe wa RUD Urunana utakaje ako gace ka Karambi wari umaranye amezi atatu ugenzura.
Ubwo twandikaga iyi nkuru isoko ya Rwandatribune iri muri Binza yavugaga ko ingabo za FARDC ziri guhungira mu bice bya Katanga na Nyabanira ibice bisanzwe bigenzurwa na RUD Urunana.
Mwizerwa Ally
God bless M23
Ndagira inama President Tshisekedi kwitondera iyi ntambara! Intera irimo gufata iragaragaza ko FARDC itarikumwe na leta ye nagato. Ntabwo bibaho ko igisirikare cyamburwa ahantu hose mukanya gato gutya.. Ikiriho n’uko FARDC idashaka kurwanywa M23 ndetse n’indi mitwe. Tshisekedi aho kwirirwa avugiriz’induru u Rwanda, akwiye gutangira no kureba ku mutekano we! Icyaricyo cyose cyaba muri RDC kuko byagaragaye ko nta ngabo afite.