Mu gihe ubutegetsi bwa DRC bukoje gushinja ibihugu bituranyi kohereza ingabo gufasha umutwe wa M23, Abatuye muri teritwari ya Rutshuru bo bemeza ko nta musirikare w’amahanga babonye mu barwanyi ba M23 bari kurwana na FARDC muri Teritwari ya Rutshuru.
Ubwo yavuganaga n’ijwi ry’Amerika mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ukakira 2022, Mupenzi Kajambere umwe mu baturage batuye muri Localite ya Rwankuba yamaze kwigarurirwa na M23, yabajiwje niba nta basirikare b’abanyamahanga bari kubona mu nyeshyamba za M23 zigaruriye ako gace nk’uko bivugwa n’ubutegetsi bwa DRC.
Yasubije ko nta musirikare w’amahanga bari kubona mu barwanyi ba M23 ,ahubwo ko abo bari kubona ari abasore bavukiye muri Rwankuba kandi bahoze bahatuye.
Yakomoje kuri Col Kabundi avuga ko yahoze muri Rwankuba ku gihe cya CNDP no ku gihe cya M23 mu 2012 ubwo M23 yaharwaniraga , ubu akaba ariwe uyoboye abarwanyi ba M23 bafashe ako gace.
Mupenzi ,akomeza avuga ko ibi byatumye bashyira ubwoba nti bakwirirwa bahunga kuko basanze abarwanyi ba M23 ari abantu basanzwe bazi kandi bavukiye muri ako gace.
Yagize ati:” Oya nta musirikare w’amahanga turi kubona muri M23. Ni abasore ba hano,ni abantu bazwi hano muri Rwankuba kandi bahavukiye. Nabonyemo Col Kabundi niwe uyoboye Abarwanyi ba M23 bafashe Rwankuba kandi yahoze hano ku gihe cya CNDP na M23 y’ubushize .Ibi nibyo byatumye dushyiruka ubwoba nti twahunga kuko twasanze ari abantu tuzi kandi bakavukire .”
Ubutegetsi bwa DRC bwakunze gushinja u Rwanda koherereza M23 abasirikare bo kuyifasha, ngo akaba ariyo mpamvu M23 iri kugaragaza imbaraga no kwigarurira Ubutaka bwa DRC.
Ibi ni ibirego u Rwanda rutahwemye guhakana ,ruvuga ko nta musirikare warwo uri ku butaka bwa DRC ndese ko nta nkunga n’imwe u Rwanda rutera umutwe wa M23.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Sinshaka kugira uruhande mbogamiraho ariko mubyukuri ibyatangazwa n’umuturage uri mu gace kafashwe n’inyeshamba sintekereza ko umuntu yakagombye kubigenderaho ngo yanzure! Abaturage na bo baba bafite ubwoba ntibavuga ibihabanye n’inyeshyamba!
Mubyukuri uyumuturange warwakuba ntawamufashe kugufu ngo atagaze ibyoyavuze kubona col kabundi amuzi ntiyarigutondagura abo azi Bose aababasore rero naba kongomani 100% umunyarwanda yaciye umugani ngo akambere kararyoha akunyuma kakarushaho undi mugani mulingala le retour nde mambe ababakongomani bahorana akarango bararambiwe
Asante M23. Agasuzuguro ka bamwe mu bakongomani bagiriraga abavuga i kinyarwanda nikarangire. Ni abavandimwe bacu nibaze tubane mu mahoro mu bwubahane dore ko na crise economique itoroshye.