Akanama ka ONU gashinzwe umutekano , gakomeje kugaragaza impungenge gafite kubera ibitero bya M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru kanayisaba guhagarika intambara.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mu ijoro ryo kuwa 28 Ukwakira 2022 n’abagize aka kanama, bavuze ko batewe impungenge n’uburyo umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira Ubutaka bwa DRC, ndetse ko ugomba guhagarika imirwano, ariko banongeraho ko imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga irimo FDLR nayo igomba kuva ku butaka bwa DRC igasubira mu bihugu byayo.
Banasabye kandi imitwe yose yitwaje intwaro y’abanegihugu yiganjemo izwi nka” Mai Mai” n’iyabanyamahanga ikorera mu burasirazuba bwa DRC, guhagarika ibikorwa by’ubunyamaswa byibasira abaturage no gushyira intwaro hasi igatanga amahoro.
Imitwe nka ADF,FDLR n’indi y’abenegihugu izwi nka Mai Mai, niyo iza ku isonga mu kwibasira no guhohotera abaturage, aho ibasahura imitungo yabo ku ngufu abandi bakicwa by’agashinyaguro.
Aka kanama ,gasohoye iri tangazo mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru ndetse ukaba umaze kwigarurira undi mujyi ukomeye wa Kiwanja.
Ubu imirwano ikomeye iravugwa ku muhanda Rutshuru-Goma ndetse amakuru agera kuri Rwandatribune.com akemeza ko M23 iri hafi kwigarurira ubugenzuzi bw’uyu muhanda.
Andi makuru mashya agera kuri Rwandatribune.com, avuga ko kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022 babinyujije ku rubaga rwa Twitter ,MONUSCO yijeje FARDC isumbirijwe na M23 ubufasha bwose bushoboka kugirango ibashe guhangana n’uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ariko rwose monusco iransetsa barabira gukora igishoboka M23 na leta ya Congo ngo baganire none ngo barabafasha kurwana!? Narumiwe.
Ndi M23 navuga ko ngiye gucyura impunzi kandi UNi itabigizemo uruhare. Ngahagaraira amatora adafifitse kandi nkagarura umutekano muri kivu na ituri UN itabigizemo uruhare.
Ewana mugire vuba muhagarare mumaze gufata Bukavu. Bariya bahabye mubahabure paka Minembwe muhagararire aho.