Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022 ,abasirikare bane ba MONUSCO bakomererekeye mu mirwano yahuje umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC )ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura mu mirwano yaberaga mu gace ka Kiwanja ho muri Teritwari ya Rutshuru intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko babiri muri aba basirikare bakomerekejwe n’ibisasu by’imbunda zo mu bwoko bwa Mortier , mu gihe abandi babiri bakomerekejwe n’amasasu y’imbunda zoroheje.
Amakuru akomeza avuga Ibi byaturutse ku kurasana hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 mu mirwano yaberaga i Kiwanja agace kamaze kujya mu maboko ya M23 .
MONUSCO yahise itangaza ko ibitero bigamije kwibasira abasirika bayo ,bifatwa nk’ibyaha by’intambara kandi ko bishobora gutuma ababigizemo uruhare bakurikiranwa n’ubutabera mpuzamanga.
Yaba uruhande rwa M23 na FARDC ,ntacyo baratangaza ku waba yarashe ibisasu byakomerekeje abasirikare ba MONUSCO.
Twagerageje kuvugana na Lt Col Ndjike Kaiko, umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo sokola 2 kugirango agire icyo abivugaho, ariko ntiyabasha kwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Twagerageje kandi no kuvugana na Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, nawe dusanga telefone ye igendanwa itariho kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Tukaba tubijeje ko mu gihe bari bubashe kuboneka turabageza ho icyo buri ruhande rubivugaho .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Erega mpora mbivuga ko iki kibazo kitazakemuka badafashe Charles Taylor!