Amabendera n’ibindi birango by’u Rwanda birigutwikwa n’abigaragambya bamagana umutwe wa M23 n’u Rwanda mu mujyi uhana imbibi n’u Rwanda.
Umunyamakuru wacu uri Goma avugako imyigaragambyo yatangiriye rwagati mu mujyi wa Goma bisabwe na Sosiyeti sivili ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta ku isaha ya saa yine.
Intero n’inyikirizo y’ abigaragambya bavuga ko bamagana Leta y’u Rwanda bakaba basaba umutwe wa M23 kurekura uduce twose wafashe ugasubira aho wahoze.
Mu mvugo zikomeye abigaragambya biganjemo urubyiruko barimo kumvikana mu magambo atuka u Rwanda na Perezida Paul Kagame. Ahagana saa Tanu (11h00) abigaragambya bari bakikije umupaka muto uhuza u Rwanda na RD Congo(Petite Barriere) ,batwika amabendera y’igihugu cy’u Rwanda.
Iyi myigaragambyo ishyigikiwe na Leta ya Kinshasa, ije nyuma yaho iki gihugu cyemeje kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda Kinshasa, Vincent Karega wahawe amasaha 48 yo kuba yavuye ku butaka bw’iki gihugu .
Muri iyi myigaragambyo kandi hanabonekamo umubare w’abashinzwe umutekano ucungiye umutekano abigaragambya basaba ko M23 irekeraho kwigarurira uduce twinshi tw’Intara y’Amajyaruguru.
Kuva kuwa 19 Ukwakira 2022, M23 yongeye kubura imirwano ihangana n’ingabo z’igihugu, aho ku isonga yahise ifata agace ka Ntamugenga. Ibi byakurikiwe n’imirwano ikomeye yarangiye Teritwari ya Rutshuru n’umujyi urimo ibiro byayo byose bigiye mu maboko ya M23.
Urwanda narwo rurakabya kwihangana rwose!RDF yarashe izombwa z’injiji z’abanye Congo birirwa basomborotsa Abantu kweri?
Igifu ntikirabura kaunga !!!
Aba bose bigaragambya nibatangira kuribwa n’inzara nibwo baza kumenya ko u Rwanda haticyo rubamariye.
Sinz impamv nd kumv ko har ikintu kitar sawa kigiye kuba
ubundi se ibirimo kuba ni sawa? ibi bihe Isi irimo birkakomeye, ariko CYISECYEDI wihaye gukorana n’abajejeta amaraso mu biganza izabona ingaruka yabyo.
Ubwo abashinzwe umutekano birengere ibikorwa bibi biri muri iyo myigaragambyo!