Imyigaragambyo y’urubyiruko rwibumbiye muri Sosiyete Sivili y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yongeye kubura mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira 2022.
Uru rubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye birimo, Gihisi, Camp Butembo, Birere(Mapendo) n’ahandi hatandukanye mu mujyi wa Goma, bahuriye u mihanda yo mu mujyi wa Goma batangira ingendo zamagana u Rwanda bashinja kuba nyirabayazana w’Umutekano muke w’Iki gihugu.
Abigaragambya batangiriye imyigaragambyo mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda ahazwi nka Petite Barierre, ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.Mu mujyi wa Goma ibikorwa byiganjemo iby’Abanyarwanda n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda birimo gusahurwa.
Intero y’abigaragambya ivuga ko badashaka u Rwanda mu gihugu cyabo,akaba ari amagambo bavuga ba natwika bimwe mu birango birimo amaby’u Rwanda baba bitwaje.
Iyi myigaragambyo yatangiye ku munsi w’ejo ku Cyumweru nyuma y’aho Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ifatiye umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Vincent Karega.
Kugeza ubu Abaturage b’u Rwanda bambuka bajya i Goma babujijwe kwambuka kubw’umutekano wabo, abarimo kwemererwa kwambuka umupaka ni Abanyekongo baza mu Rwanda n’Abanyarwanmda bazindukiyeyo bajyanyeyo ibicuruzwa byabo barimo kugaruka.