Uwahoze ari Minisitiri w’intebe Adolfe Muzito yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakeneye ibiganiro n’u Rwanda cyangwa se M23, kuko ngo hari ababatumye ari nabo yumva igihugu cye gikwiriye kuganira nabo.
Muzito ashinja u Rwanda gufasha M23, ariko akavuga ko nabo baba batumwe n’ibihugu bikomeye, akemeza rero ko DRC izaganira na ba shebuja aho kuganira n’abakozi, bahawe ikiraka cyo guhungabanya umutekano w’igihugu cye.
Muzito kandi yasabye Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika no gusesa amasezerano yose bakoze yo kwinjira, mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC, kuko nta nyungu bayifitemo.
Yongeye ho ati:”Ntidukeneye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iwacu! Ntidushaka no kuyibamo.”
Muzito asoza ubutumwa bwe asaba ko DRC ishoza intambara ku Rwanda kuko gutsindwa urugamba bitandukanye no gutsindwa intambara.
Umuhoza Yves
Muzito ashaka intambara ariko atubabarire ariwe uzajya imbere. Ariko RDC yiratir’iki koko ko ntacyo ifite? RDC iri mu bihugu 10 ku isi bikennye! Abanyapolitique ba RDC usanga batekereza nk’abana rwose. Usanga bibwira ko kuba bafite igihugu kinini bibahesha ibyubahiro, ukagirango hari uruhare babigizemo ngo bagire igihugu kingana kuriya!. Barakubitwa n’abana ngo ntibazavugana n’u Rwanda. Ngaho nibakomeze tuzareba.
Baravuga intambara ukibaza niba ari tourisme bazaza gukorera muri DRC-EAST cyangwa mu Rwanda bikancanga. Gusa intambara si nziza yangiza byinshi.
Ibyo muzito aviga nibyo. Aha dufite abanyamakuru nabavandimwe nka Dr Kayumba bafungiye akamama. Usyonyora Dr Kayumba ni nawe uri kuvangira abanye Congo.Congo itinyutse ikaza hano nubwo nshaje bwose najya gutanga umusada wo kwikiza umuntu utazi guha agaciro abo ayobora wumva ko turi nk amatotoro yikiza igihe ashakiye cg inkoko abaga uko ashatse!
Gicucu Fayulu. Uwaduhemukiye ni uwabujije Nkunda gufata igihugu.
None se u Rwanda ruvuge ki ruzaganira n’abuzukuru ba Leopold II
Ariko njye narumiwe Congo we apuuu uwakuvumye ntiyakarabye ari Muzito ari uyu wiyise Ntwali wagirango ntimuzi intramura intambara yo kuvugira kumunnwa iraryoha ubashira kurugamba tukareba
Intambara irasenya ntiyubaka, ariko abayobozi ba DRC ayo bacira nayo bareka kandi bafashe M23 akaba aribo bagira ingabo z’Igihugu cyabo CONGO yaba ifite igisirikari gikomeye aho guhora bavuga ngo n’abanyarwanda cyangwa ngo n’URwanda rubatera.
Icyo MUZITO avuga mu kuva muri EAC nuko ari kwirebaho gusa; yibagiwe ko abaturage ba East -DRC bahahirana na Kenya, Rwanda, Uganda, Uburundi na Tanzaniya mbese ibihugugu bya East, abona atuye Kinshasa akumva nta kibazo afite kuko yegereye Matadi kandi nta mwene wabo uhatuye.
Ikindi kibazo DRC ifite n’uko uri muyindi ntara yumva intambara ya East DRC nkaho iri mu kindi Gihugu. Nta sano iri hagati yabo kuko baba i Kinshasa ku birometero 2000km. Ntibazi abaturage bahatuye bumva ko ntawuvuga ikinyarwanda uhatuye.
BABUZE UBUYOBOZI, N’IGIHUGU BURI WESE YISAHURIRA UKO ASHAKA NTAWITAYE K’UMUTURAGE.