Umutwe wa M23 wafashe icyemozo cyo kongera gufungura umupaka wa Bunagana ukongera kuba nyabagendwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Bunagana buyobowe na Kapalata Sebalimba buheruka gushyirwaho na M23, bwatangaje ko uyu mupaka, wongeye gufungurwa kugirango urujya n’uruza rw’ibicurwaza biva Uganda bijya DRC n’ibiva DRC bijya Uganda rwongere gusubira mu buryo.
Ibi ngo bizafasha Abanyekongo batuye mu duce M23 igenzura ,gukomeza ibikorwa byabo by’ubucuruzi byambukiranya umupaka n’ubuhahirane hagati yabo n’igihugu cya Uganda bahana imbibi .
M23 yari yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wa Bunagana, biturutse ku mpungenge z’ibitero FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura, bari bawugabye yari bagamije kwambura uyu mujyi inyeshyamba za M23 zimaze amezi arenga ane zirawigaruriye.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko ubu M23 yongeye kugira ikizere ku mutekano wa Bunagana, nyuma yo gusubiza inyuma FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura no kwegera imbere ikabasha kwigarurira ibindi bice byo muri muri iyi Teritwari.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com