Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyashikirijwe Umusirikare wa RDF wafashwe na MONUSCO avuga ko yatorotse igisirikare cy’u Rwanda muri Batayo yakoreraga mu Kinigi.
Amakuru y’uyu musirikare w’u Rwanda bivugwa ko ari ku butaka bwa RDC yemejwe na Minisitiri w’Ingabo wungirije, Madame Séraphine Kilubu mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo 2022.
Umwe mu myanzuro y’inama y’Abaminsitiri uvuga kuri uyu musirikare w’u Rwanda bavuga ko yafatiwe ku butaka bwa RD Congo mu gace ka Kiwanja kagenzurwa na M23.
Baragira bati:” Mu izina rya Minisitiri wungirijew’Ingabo n’abahoze ku rugerero , Hashingiye ku bitero bya M23 ifatanije n’ingabo z’u Rwanda, MONUSCO yadushyikirije Umusirikare w’u Rwanda watorotse igisirikare. Uyu musirikare avuga ko yakoreraga akazi ke muri Batayo ya 401 ifite ibirindiro mu Kinigi.Uyu musirikare yafatiwe mu gace ka Kiwanja gafatwa nka kamwe mu twigaruriye na M23.”
Uretse aya makuru yatangajwe na Patrick Muyaya mu myanzuro y’inama y’abaminsiritiri yasomewe kuri Radioyo na Televiziyo by’igihugu, nta yandi makuru avuga kuri uyu musirikarenk’amazina n’imyirondoro ye yigeze atangazwa.
Igikorwa cyo kuvuga ko hari umusirkare w’u Rwanda wafatiwe ku butaka bwa RDC kije gikurikira indi myanzuro y’inama Nkuru y’Umutekano yateranye mu cyumweru gishize igafata umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa.
Ubwo si General OMEGA bahu?