Ubutegetsi bwa DRC ,bukomje kwigamba ko uko byagenda kose buzongera kwigarurira ubutaka bw’iki gihugu bw’igaruriwe n’umutwe wa M23, bavuga ko ushigikiwe n’u Rwanda na Uganda.
Mu mvugwa ruhame zitandukanye, Abategetsi ba DRC bakomeje kumvikana bavuga ko batazemera gutagakaza na cm imwe y’ubutaka bwa bw’igihugu cyabo bumaze kwigarurirwa n’umutwe wa M23 muri Teritwari ya Rutshuru.
Bakomeza bavuga ko FARDC igomba gukora ikizwi nka “Counter-offensive” mu cyongereza, cyangwa se “Contre-Attaque” mu gifaransa, bisobanuye kwigaranzura umwanzi umugabaho ibitero ugamije kwisubiza uduce yakwambuye.
Abategetsi ba DRC kandi, niko bakomeje gukangurira urubyiruko rwo mu Burasirazuba bwa DRC no mu bindi bice bigize iki gihugu, kujya mu gisirikare kugirango babashe gusubiza inyuma umutwe wa M23, no kwisubiza ibice byose uyu mutwe wamaze kwigarurira harimo n’umujyi ukomeye wa Bunagana.
Ibi byemezo bya DRC, bitangiye gufata indi ntera nyuma yaho guhera tariki ya 19 Ukwakira 2022 umutwe wa M23 wongeye kugaragaza ko ukomeye , maze wongera kwigarurira ibindi bice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshsuru hafi kuyigarurira yose.
Ku rundi ruhande ,umutwe wa M23 nawo ukomeje gukaza ibirindiro byawo mu duce wamaze kwigarurira ari nako wongera ubushobozi bw’intwaro zikomeye, wemeza ko ukomeje kwambura FARDC hanganye.
M23 kandi, ivuga ko idashobora gusubira inyuma uko byagenda kose, ndetse ko idateze guhara uduce yamaze kwigarurira ngo dusubire mu maboko ya Leta mu gihe itaremera ibiganiro.
Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mu byagisirkare ,aheruka gutangaza ko gahunda ya M23 atari ukwigarurira ibice bitandukanye by’ubutaka bwa DRC ,bitewe n’uko yifuza amahoro, ariko ko uko FARDC izajya iyishotora ikayigabaho ibitero, M23 izajya ibahanisha kwigarurira ibice bakoresha mu gutegura ibyo bitero mu rwego rwo kwirwanaho.
Ibi ngo nibyo M23 iheruka gukora ubwo yigaruriraga ibindi bice byinshi bigize teritwari ya Rutshuru harimo Umjyi wa Rutshuru n’ikigo cya gisirikare gikomeye cya Rumangabo byiyongera ku bindi nka Bunagana, Canazu, Kabindi, Chengerero ,Runyoni n’ahandi yigaruriye muri Kamena 2022, ibitewe n’ibitero FARDC ifatanyije na FADLR na Mai Mai Nyatura bayigabyeho guhera tariki ya 19 Ukwakira 2022.
Abakurikiranira hafi imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC, bavuga ko bizagora cyane ingabo za DRC gusubiza inyuma abarwanyi ba M23 no kubambura uduce bamaze kwigarurira, ahubwo ko mu gihe Ubutegetsi bwa DRC bwahitamo gukomeza urugamba, M23 ishobora no kwigarurira ibindi bice birimo umujyi wa Goma.
Bakomeza bavuga ko ibi byashoboka gusa, mu gihe umutwe wa M23 wakongera kotswa igitutu n’amahanga bakawuiteranira nk’uko byagenze mu 2013, ariko ko FARDC ubwayo itabasha kwisukira abarwanyi ba M23 ngo ibashe kuyambura ibice igenzura nk’uko bikomeje kwifuzwa n’Ubutegetsi bwa Kinshasa.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatibune.com