Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Patrick Muyaya Katembwe avuga ko kuba UN n’Ibihugu bindi bikomeye bikomeje kwemeza ko ibibazo iki gihugu gifitanye na M23 n’u Rwanda bizakemurwa n’inzira y’ibiganiro ari nko kubashishikariza kuganira n’ibyihebe.
Mu ijambo aheruka kuvugira kuri Televiziyo y’igihugu, Patrick Muyaya agaragaza uko umutekano w’igihugu cye wifashe yavuze ko hari ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bisa n’ibiri gushyira igitutu ku gihugu cye ngo kiganire na M23 agereranya n’ibyihebe.
Yagize ati: “Ukuri kuriho ni uko barimo kuduhatira kuganira n’imitwe y’ibyihebe. Hari abirengangiza ko muri Operasiyo twakoranye n’Ingabo za MONUSCO twifashishije Indege zitagira abapilote (Drones) twagiye tubona imirongo miremire y’abasirikare baturutse hakurya y’imipaka yacu baje gukorera ibikorwa byabo ku butaka bw’igihugu cyacu”
Aya magambo ya Minisitiri Muyaya yaje asubiza ubutumwa bw’Umuyobozi wa UN, Antonio Guterres uherutse kuganira na Perezida Kagame agasaba ibihugu byombi ko byakemura ibibazo bifitanye n’ibiri mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hifashishijwe inzira y’amahoro.
Guterres yavuze ko u Rwanda na RDC bakwiye gushaka uko baha umwanya ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije gukemura ibibazo mu nzira z’amahoro.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingi 2022, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’Ibihugu byombi bahuriye i Luanda muri Angola bakirwa na Perezida Joao Lorenco. Nyuma aba bombi bagiranye ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikaba ari ibiganiro byarayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Téte António.
(Xanax)
None se sibyo?