Indege zo mu bwoko bwa MIG zatangiye imyitozo zitegura kujya kurasa Umutwe wa M23 byatumye ibikorwa by’indege za gisivili zihagarara kubera umutekano.
Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, mu kirere cya Goma hatangiye imyitozo y’indege za gisirikare zitegura kujya guhangana n’umutwe wa M23,izo ndege zikaba ziri guhagurukira ku kibuga cya Kavumu mu mujyi wa Bukavu,zikagwa ku kibuga cy’indege cya Goma.
Nk’uko byagaragaye mu mashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga abaturage bishimiye icyo gikorwa ariko bakaba basaba koi zo ndege zigomba kurasa n’i Gisenyi mu Rwanda.
Umunyamakuru wacu uri Goma avuga ko muri iki gitondo umutekano wari wakajijwe hafi n’ikibuga cy’indege byibuze indege umunani akaba arizo ziri kogoga ikirere cya Goma no mu nkengero zacyo.
Uyu munyamakuru kandi avuga ko iyi myitozo iyobowe n’ingabo za MONUSCO ndetse n’abasirikare ba Kenya bari mu butumwa bw’amahoro bwa EAC.
Breaking News: #Goma International Airport currently is shutting down due to FARDC's Training for MIG fighter Jets ready to set fire on M23 military Bases in Rutshuru. The trainers are MONUSCO and KDF elements. pic.twitter.com/PLoWs1jdPT
— Rwanda Tribune (@rwanda_tribune) November 6, 2022
Mwizerwa Ally
Nibazizane baravuga ngo touche egal jouer bibagirwe urwanda barase iwabo nabenegihugu babo
Nibagerageze ariko bamenye ko barikwiyahura
Nibashyiremo agatege nababwira iki!umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka!
ikibabaje indege ntivamo imbabura
Matsiko ndagusuhuje. Ndibaza nti FARDC itazi kurashisha imbunda zisanzwe, izashobora kurashisha indege? Icyo nzi ziriya ndege zizamara abanyekongo ubwabo zibagwaho. Opearation y’indege isaba ubuhanga, ubu nararibonye, ubwitonzi, ibindi bikoresho byo kubutaka byo kuzifasha n’ibindi ntekereza ko igisirake cya RDC kidafitiye u bushobozi kandi kirirwa kiraswa n’abana biga kurasa! Ikirere cy’ahariya nacyo sinzi ko kizaborohera. Kuri twe icyo nihagira indege izinjira mu Rwanda, ntizasubirayo. Nisubirayo, izabura ikibuga cyo kugwaho n’izindi izaba yasizeyo ntizazihasanga.