Abakomando ba Mudahushwa boherewe mu ishyamba rya Kibira gusenya ibikorwa bya Gen Jeva wamwigometseho baba bakomeje kwica abarwanyi b’uyu mutwe urusorongo.
Capt Epimaque wari umujyanama akaba n’umwanditsi wa Gen Antoine Hakizimana Jeva yiciwe mu gitero cyagabwe mu birindiro bya FLN biri ahitwa ku Ntebe y’Umugisha,ku musozi wa Gafumbegeti muri Zone Rutahana mu Ntara ya Cibitoke. Iki gitero kandi cyasize Gen Jeva Antoine akomeretse bikomeye.
Nk’uko bitangazwa n’umwe mu basirikare bashyigikiye Lt Gen Hamada wo ku rwego rwa Majoro uherutse kubitangariza isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kirembwe, yavuze ko Umutwe wa CRAP wa FLN ubarizwa mu Kirembwe ku birindiro bya Lt Gen Habimana Hamada ariwo wagabye icyo gitero,mu rwego rwo guhana Gen Maj Kizimana Jeva wabigumuyeho.
Ku bijyanye n’uko Abakomando ba Gen.Hamada aribo baba bararashe Gen. (https://www.theseedpharm.com/) Jeva ndetse bagahitana Capt Epimaque ,umunyamakuru wa Rwandatribune uri Mabayi we siko abibona,we avuga ko amakuru babonye avuga ko igitero cyakozwe n’ingabo z’u Burundi zimaze iminsi ziri mu bikorwa bya gisirikare byo gusenya uyu mutwe .
Nta gushidikanye yemeza ko Operasiyo ya FDNB ariyo yagabye igitero ku birindiro bya Gen Jeva ndetse bigahitana umujyanama we mu bya gisirikare. Uyu munyamakuru akomeza avuga ko ibi bikorwa biri kugenda neza gusa n’ubwo ingabo za Leta zitarahuza imyumvire mu kurimbura uyu mutwe wa FLN umaze igihe uteza umutekano muke mu Kibira.
Uyu munyamakuru akomeza avuga ko amakuru akomeje kubageraho yemeza ko Gen Antoine Jeva yaba yaragiye kuvurizwa mu bitaro bikomeye biri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo akaba yavuye ku butaka bw’u Burundi abifashijwemo na bamwe mu basirikare akomeye mu ngabo z’u Burundi . Bivugwa ko bamwambukije umugezi wa Rusizi,aho yakiriwe n’inyeshyamba z’aba Mai Mai bakuriwe na Gen.Kapapa.
Umwe mu ba Mai Mai Kapapa utarashatse ko amazine ye atangazwa yabwiye isoko ya Rwandatribune iri Shangi ko babonye umusirikare uvuga Ikinyarwanda,wakomeretse mu mbavu ndetse n’akaguru aza gutwarwa n’imodoka ya gisivili,ahitwa i Shanji imujyana mu mujyi wa Bukavu ariko ntibamenye neza niba ari Gen Jeva.
Umutwe wa CNRD/FLN hasize igihe urangwamo ubugambanyi bwo kwicishanya ,aho uruhande rwa Gen Hamada ruvuga ko amaze gusimbuka ibitero byinshi yohererezwa n’abakomando bashyigikiye Gen Jeva barimo uwitwa Lt.Col Ndakuboma,
Abari ku runande rwa Gen Jeva bashinja uruhande rwa Hamada ko narwo rwohereje abakomando bo kuza kumwica ngo bikaba ari ibikorwa bafatanya n’Ingabo z’u Rwanda
Uwineza Adeline
FLN nicyo kizere umunyarwanda asigaranye.mu gihe uyunguyu yumva igihugu ari akarima ke yikabiye.ayobora uko anyumva akica uwo adashaka.agafunga umubajije ati uragira ibiki.Twagushije ishyano bantu mwe!