Umutwe wa M23 ukomeje kuvuga ko icyatumye w’ubura imirwano, ari ukwibutsa Ubutegetsi bwa DRC amasezerano bagiranye I Addis Abeba muri Etiyopia mu mwaka wa 2014, uvuga ko atubahirijwe n’Ubutegetsi bwa Kinshasa no gusaba Ubutegetsi bw’iki gihugu kwemera ibiganiro bakagira ibyo bumvikanaho.
Ubutegetsi bwa Kinshasa ariko ntibukozwa ibyo kwicara bukagirana ibiganiro n’umutwe wa M23 banshinja kuba abanyamahanga baturutse mu Rwanda na Uganda.
M23 yo ivuga ko ibyo Abategetsi ba DRC birirwa bavuga ko nta biganiro bazagirana nayo ahubwo ko bazayambura ibice yamaze kwigarurira bakayirukana ku butaka bwa DRC ,bitazashoboka kuko idateze kuva mu bice yamaze kwigarurira kugeza igihe ubutegetsi bwa DRC buzemera kugirana ibiganiro nayo.
Binyuze mu ijwi rya Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko icyo ugamije atari ukwigarurira ibice byinshi muri DRC ngo kuko wifuza amahoro.
Ariko ukongera ho ko n’ubwo M23 yamaze kwigarurira bimwe mu bice bigize Teritwari ya Rutshuru ariko ikaba itarenga muri iyo Teritwari ngo ifate n’ibindi bice birimo n’umujyi wa Goma, Masisi n’ahandi, biterwa n’uko intambara barwana bashaka kuyitwara buhoro buhoro kugirango barebe niba Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buzemera kuva ku izima bukemera kwicara bakagirana ibiganiro.
ibi ngo nibyo bituma batihutira gufata umujyi wa Goma kandi babifitiye ubushobozi ariko ko nayo bashobora kuzayifata mu gihe Ubutegetsi ba DRC bwakomeza kwinangira bwanga ibiganiro.
Mu rwego rwo guha gasopo FARDC n’Ubutegetsi bwa DRC kugirango ntibongere kuyigabaho ibitero ahubwo bemere kugirana ibiganiro nayo, M23 ivuga ko uko izajya igabwaho ibitero na FARDC, buhoro buhoro nayo izajya ihanisha Ubutegetsi bwa Kinshasa kwigarurira ibindi bice bikoreshwa na FARDC mu gutegura ibitero byo kuyigabaho nk’uko baheruka kubikora mu munsi ya vuba bigarurira umujyi wa Rutshuru n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo n’izindi lokalite nyinshi zigize Teritwari ya Ruthsuru zirimo Rangira, Rwankuba,Gako, Mabenga, Kabarore n’ahandi .
Ibi ngo bizajya bikorwa ,mu rwego rwo kotsa igitutu Ubutegetsi bwa DRC, kugeza bwemeye ko M23 ari umutwe w’Abanyekongo Bavuga Ikinyarwanda kandi bagomba kugira uburenganzira mu gihugu cyabo kimwe n’andi moko y’Abanyekongo.
kubwa M23, Ubutegetsi bwa DRC ngo bugomba kwemera ibiganiro byanze bikunze bitaba ibyo, igakomeza intambara byanaba ngombwa igafata n’ibindi bice by’ingenzi muri Kivu y’amajyaruguru cyangwa se igakomeza mpaka ikuyeho Ubutegetsi bw’i Kinshasa ariko ibyo ngo bikazajya bikorwa buhoro buhoro .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com