Kuva saa Mbiri z’Igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2022, Indege 2 zo mu bwoko bwa MIG FARDC iherutse kuzana mu mujyi wa Goma zatangiye kuzenguruka mu bice M23 igenzura, imwe muri zo iyobera ku butaka bw’u Rwanda.
Umuturage utuye mu Kagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu yabwiye Rwandatribune ko ahagana mu masaa yine biboneye n’amaso imwe mu ndege zari zahoze zizenguruka mu kirere cya Goma igera ku kibuga cy’indege cya Gisenyi, ishatse kuhagwa ihita yongera isubira mu kirere.
Uyu muturage akomeza avuga ko bakiyobona babanje kugira ubwoba biturutse ku kuba DR Congo imaze iminsi ivuga ko iri mu myiteguro yo gutera u Rwanda.
Yagize ati:”Yari indege bigaragara ko ari nto ariko ifite amabara ya Gisirikare. Izi ndege twari twahoze tuzibona zizenguruka mu kirere cya Goma ndetse no ku Cyumweru twarazibonye. Twagize ngo ije kurasa, kubw’amahirwe tubona isubiyeyo”
Umunyamakuru wa Rwandatribune uri i Goma yemeza ko indege 2 za FARDC ziriwe mu bisa n’akarasisi , aho zavaga ku kibuga cy’indege cya Goma zerekeza mu duce twa Mikeno na Kibumba.
Kugeza ubu uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruratangaza kuri iki gikorwa gisa n’ubushoboranyi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe hagira uruhande rugira icyo rutangaza turaza kukibamenyesha mu nkuru zacu zitaha.
Nubundi ibi bizabaho cyane. Izo ndege zizajya ziza mu Rwanda ku makosa cga kubushake. Ari kubushake zaba no ku gisenyi bitoza ukuntu basaharasa. Ibi bintu biraganisha ku ntambara. Ntabwo ushobora gukorera imyitozo y’indege za gisirikare ahantu hegereye ikindi gihugu.Iyo urebye Goma na Gisenyi nta n’umupaka urimo. Birafatanye. Nubwo abo baturage bibwira cga uwo munyamakuru bibwira ko ari ukuyoba, nge ndibwira ko ataribyo ahubwo ari imyitozo. Ni kuriya indege zirasa ahantu. Iramanuka yasa nkijya kugera hasi igata amabombe igasubira hejuru akenshi ishinze ireba mu kirere. Ka dutegereze icyo inzego ziri bubivugeho, zo zibisobanukiwe, twe nu gukeka gusa.
Indege z’Intambara sizo zizazana amahoro.Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb witwaga Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara,nuko abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye nuko bible isaba abakristu nyakuri kutajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’undi nkuko Zabuli 5:6 havuga.
Ishobora kuba yabonye abasa na m23 I Gisenyi da nabyo tubitekerezeho gusa ibyaba ku Rwanda byose rwaba rwizize Congo batisuzuguriye igihe kirekire nyamara ngo NA NYINA WUNDI HARI UBWO ABYARA UMUHUNGU zishobora GUHINDURA imirishyo u RWANDA niba rukunda abanyarwanda niruve kuri Congo niba kdi bashaka kujya mu mitsi berure Polo na M7 bafate Congo kyangwa igice bifuza bareke kuyobya uburari ngo Ni M23, none se nawe M23 irakubitwa hakababara u RWANDA ibyo ni ibiki??? Nakataraza mugategereze ariko abategetsi bu Rwanda nabaha inama yo kubaha abaturanyi.
Umva rero Darius burya ntuzagire ngo kuba injiji nukutiga, oya biva henshi harubwo ubivukana nubwo waba warize amashuri atabarika, kuba ubukomora kubakubyaye, cg aho wabaye wavukiye ,wagira ibyago ukahakurira inyuma iyoooo, hirya mamajyambere . urabeshywa uti yego yego ntuzi gutandukanya ibigenda nibitagenda!!!!! none disi maskini ngo nanyina wundi abyara agahungu? Yooooo namwibaruke aze yigaruriye aho yambuwe hose iyo muvugo, ntanisoni mugira? Ngaho President ati: nu Rwanda, abanyaporitiki nabo nuko abasirikari bo ntacyo navuga byagera murizo njiji zabasivire mwaroze bigasya bitanzitse. ese muzava murubwo bujiji ryari? mwari mwumva haricyo abategetsi bu Rwanda bavuga murubwo bwihazi bwanyu muraje mubone sisomoni mukeneye mbahaye igihe gito igisubizo muraje mukibone simwe mwikururiho amakara yaka? muwucane ark urabatwika