Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko indege y’intambara y’Igisirikare cya Congo (FARDC) yo mu bwoko bwa Sokhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda ikanagwa ku kibuga cy’indege cya Gisenyi itabyemerewe.
Mu itangazo ryashyizwe aharagara na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko, ahagana sa Tanu n’Iminota 20(11H20) , Indege y’intambara ya FARDC yaguye ku kibuga cy’indege cya Gisenyi.
Rirargira riti:”Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sokhoi-25 yaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivogera ikirere cy’u Rwanda ,igwa ku kibuga cy’indege cya Gisenyi mu burengerazuba bw’u Rwanda ahagana saa 11h20. “
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ntacyo inzego z’umutekano z’u Rwanda zigeze zikora n’ubwo ibi byose byabaye zireba. Baragira bati:” Inzego z’umutekano zirinze kugira icyo zikora, kugeza iyi ndege isubiye aho yaturutse. Ubuyobozi bw’u Rwanda buramagana ubu bushotoranyi bwakozwe na Guverinoma ya RDC ndetswe bwamaze no kuyimenyesha iki gikorwa.”
Umunyamakuru wa Rwandatribune uri i Goma yemeza ko indege 2 za FARDC ziriwe mu bisa n’akarasisi , aho zavaga ku kibuga cy’indege cya Goma zerekeza mu duce twa Mikeno na Kibumba, hafi n’ibice M23 igenzura.
aho kubakubita mubaha gasopo
Barimo gushaka icyatuma u Rwanda rujya mu ntambara bakabona urwitwazo. Gusa twakoze kubaha gasopo bibeshye bayigarure ntibazongera kuyibona.
Mugitondo angeli mutabaruka yabivuzeho abaza kenisi wagirango bari bafite amakuru kenisi uko yamusubije yirinze kubikomozaho avuka ko ubwo bushotoranyi nibuba ingabo ziryamiye amajanja