Ubutegetsi bwa DRC buri kwiga umushinga ugamije kongera ingano y’amafaranga yashyirwaga mu ngabo za FARDC, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DRC.
Amakuru yo kwizerwa aturuka muri DRC, avuga ko Inteko ishinga amategeko y’iki Gihugu yatangiye kwiga uno mushinga ndetse ko ingengo y’imari igenewe FARDC ishobora kwiyongera ho 32% .
Itangazo ry’inama y’abaminisitiri yateranye mu mpera z’icyumweru gishize iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi, rivuga ko muri iyo nama hemejwe ko aya mafaranga agomba kuva kuri Miliyari 11 ’z’amadorari y’Amerika yari yagenewe igisirikre cya FARDC mu mwaka wa 2022, akagera kuri miliyari 14,6 z’amadorari y’Amerika nk’ingengo y’imari igenewe FARDC mu mwaka utaha wa 2023.
DRC, ngo irateganya kugura intwaro zigezweho n’amasasu yazo mu Burusiya, kongera umubare w’abasirikare no kongera ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa DRC, byumwihariko guhashya no gutsinsura umutwe wa M23 umaze kwigarurira hafi teritwari yose ya Rutshuru.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Munyumvire mgo kongera ingengo yimari FARDC kugira ngo ibone uko irwanya M23, harya nimara kuyitsinda ingengo yimari leta izayisubirana, ese ko 2012 FARDC yatsinze M23 ingengo y”imari yariyagenwe FARDC yari miliyari zingahe? none se izo miliyari 11 zari zisanzwe zigenwa FARDC ahari zageraga kuri baba sirikare bayo birirwa mu mirima yabaturage bacukura ibijumba babihekenya ari bibisi, inzara igiye kubatsinda ku rugamba? ariko abakongmani hari uwabaroze kuvuga ibigambo biraho bitagira ibikorwa. mukanya araje ukuriye local defense igoma asohore itangazo ko baributere u rwanda