Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko indege yayo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yageze ku butaka bw’u Rwanda gusa isobanura ko nta ntwaro yari ifite.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo 2022, ahagana (11h20), indege y’intambara y’igisirikare cya Congo FARDC yarenze umupaka igwa ku kibuga cy’indege cya Gisenyi mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.
Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko iki ari igikorwa cy’ubushotoranyi gikurikira ibindi byinshi iki gihugu gikorera u Rwanda.
Mu tangazo risohowe na Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarais ya Congo, ivuga ko iyi ndege koko yayobeye mu kirere cy’u Rwanda.
Bakomeza bavuga iyi ndege yaje mu kirere cy’u Rwanda kubwo kwibeshya, ndetse nta kugambirira kuvogera ubusugire bw’u Rwanda bari bafite.
Bagira bati:”Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu izina ry’igisirikare cyayo, iramenyesha ko indege yayo yo mu bwoko bwa Sokhoi-25 idatwaye intwaro yayobeye mu kirere cy’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022”
Bakomeza bavuga ko, nk’uko bubaha ubusugire bw’igihugu cyabo ari nako batagambirira kuvogera ubusugire bw’igihugu cy’abaturanyi. Bati”Bigendanye n’uko twubaha ubusugire bw’igihugu cyacu ntabwo twari bugambirire kuvogera ubusugire bw’igihugu cy’abaturanyi”
Iyi ndege yayobeye mu kirere cy’u Rwanda , yafashwe nk’indi kimenyetso cy’ubushotoranyi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda, nyuma yaho Umusirikare w’iki gihugu yinjiye ku butaka bw’u Rwanda akarasa abaturage bari ku mupaka muto uzwi nka (Petite Barriere) mu karere ka Rubavu.
Ibi byo bishobira kuba atari ubushotoranyi ahubwo ari ubugoryi bwa fardc n’ubwenge bucye bafite butuma batamenya aho bari. Ibi nubugoryi bwo ku rundi rwego ariko bagize amahirwe bayobera ku ntare isinziriye !
Ariko agasuzuguro karagwira! Izo mvugo zabo n’izibihugu bibanye neza ariko ibi byacu nabo ntabwo ari byiza na gato. Ibaze kwirirwa utangaza intambara kandi ahanini bikozwe n’umukuru w’igihugu noneho wajya kubona ukabona indege y’intambara ibagezeho! Iyaba nibura yari indege ya gisivile kuko n’igihe hari umubano mwiza ntabwo umusirikare , imodoka y’intambara cga indege byemerewe kwinjira mu kindi gihugu nta burenganzira butanzwe.
Ubundi isazi ikunze guserereza intare, ikayurira ikaba inayigera ku jisho ariko ntacyo iyitwara. Ngubwo busobanuro. U Rwanda rufite intwaro yatwika utwo tudege twose.
Mubaze mu karere ahari TL-50 Air defence.
Waace habari wajinga