Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahuriye mu nama na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde yibanze cyane ku mutekano w’Uburasirazuba bw’iki gihugu.
Iyi nama yanitabiriwe n’abayobobozi b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ibera mu Misiri.
Iyi nama yateguwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye unasanzwe ayoboye inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango. Yitabiriwe na Perezida wa Tanzania, Hassan Suluhu, Perezida wa Kenya William Ruto, Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa RD Congo Jean Michael Sama Lukonde.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika byemeje ko , aba bayobozi baganiriye ku bibazo by’umutekano muke, gusa birinda kugira byinshi batangaza mu myanzuro yavuye muri iyi nama.