Raporo y’Abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye OCCRP yahishuye ko Ikigo cy’iperereza cya Amerika FBI kimaze iminsi gitanga Raporo zigaragaza ko u Rwanda rukorera ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.
Iyi Raporo ikomeza ivuga ko bimwe mu bikorwa u Rwanda rukorera ku butaka bwa Amerika birimo gukwirakwiza amakuru atariyo ku Banyarwanda baba barasabye ubuhungiro kumpamvu za Politiki.
OCCRP ikomeza ivuga ko, mu makuru yizewe ifite kuuva mu mwaka 2015, Amerika yari ibizi ko u Rwanda rukorana na Amerika , hagamijwe guta muri yombi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwarwo.
FBI yagize iti: “Mu mayeri u Rwanda rukoresha harimo gukwiza amakuru y’ibihuha rwifashishije ba maneko barwo bigira nk’aho bakunda Amerika. Ibi byose bikorwa hagamijwe kugirira nabi no guta muri yombi abo bazi bose batavuga rumwe n’u Rwanda. Ubundi rugerageza gukoresha nabi itegeko nshinga rya Amerika rwifashishije polisi mpuzamahanga INER-POL.”
OCCRP ivuga ko ubu butyo bwageragejwe imyaka igera ku 9 hagamijwe guta muri yombi Paul Rusesabagina kuri ubu ufiungiwe mu Rwanda. Muri Raporo ya FBI, harimo ko kuva mu mwaka 2013, u Rwanda rwagendaga rusaba Leta zunze ubumwe za Amerika gukora iperereza ku makuru Rusesabagina yatanze ubwo yahabwaga ubwenegihugu bwa USA. (https://chacc.co.uk)
FBI ngo mu iperereza yakoze mu mwaka 2012 na 2014 ku Bayoboke b’ishyaka RNC ritavugarumwe n’u Rwanda ku byaha byo gushyigikira iterabwoba mu karere k’Ibiyaga bigari, ivuga ko yasanze aya makuru nta shingiro afite. Cyakora FBI ivuga ko ngo mu gukora iperereza kuri RNC yagiye yitambikwa na ba Maneko b’ibirumirahabiri b’u Rwanda.
Raporo yakozwe na FBI icyo gihe ikanashyikirizwa Linda Thomas Greenfield (Ambasaderi wa Amerika muri UN), wari umunyamabanga wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga icyo gihe, agaragaza ko muri iri perereza , FBI yagiye yitambikwa n’aba maneko b’u Rwanda bagiye bayiha amakuru atariyo hagamijwe gushyirishamo abambari ba RNC.
OCCRP, ivuga ko u Rwanda rwakoresheje umuhuza ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu mugambi wo guhimbira abayoboke ba RNC ikinyoma cy’uko bafite umugambi wo kwica Perezida Kagame.
OCCRP kandi ivuga ko u Rwanda runakoresha Polisi Mpuzamahanga INTER-POL , nyuma yo kuyiha amakuru y’ibihuha, ikabafasha guhiga abatavugarumwe narwo.
Abasesengura muri Politiki Mpuzamahanga bemeza ko abenshi mu bagize ihuriro OCCRP ryakoze iyi Raporo basanzwe bafite umubano udasanzwe na Caline Kanimba (Umukobwa wa Paul Rusesabagina) usanzwe abakoresha ,mu bikorwa bigamije guharabika u Rwanda no kururemera agatosi mu mubano warwo na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Biramutse ari nabyo byaba ari byiza kuko byerekana ubushobozi buhambaye bwa leta y’u Rwanda mu gucunga umutekano wayo imbere mu gihugu n’inyuma.