Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kisangani n’urubyiruko rutuye muri ako gace baramukiye mu myigaragambyo yamagana MONUSCO, Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda.
Iyi myigaragambyo yateguwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kisangani, babimenyesha inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwa Kaminuza.
Zimwe mu ntero abigaragambya bakoreshaga , bumvikanye bavuga ko MONUSCO ikwiye kubaha umwanya wo guhumeka ibavira mu gihugu. Bakomeza bavuga ko u Rwanda na Uganda, nabo bakwiye gufatwa kimwe ndetse banasaba ko uko Ambasaderi w’u Rwanda yirukanywe muri iki gihugu ari nako n’uwa Uganda nawe yakwirukanwa.
Uru rubyiruko ruvuga ko Uganda n’uRwanda bahuriye ku mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo, ndetse bemeza ko Leta ya Kinshasa ikwiye guhagarika ibyo bagereranya no kwishuka ikorana na Uganda izwiho gushyigikira umutwe wa M23 mu buryo bweruye.
?#RDc Instant, les étudiants de l'université de Kisangani #UNIKIS dans la rue contre Museveni et #Kagame et leurs alliés du #M23 ⬇️ pic.twitter.com/dU6xMgiJIq
— Serge Sindani (@sergesindani01) November 8, 2022
Nkaba biga iki bazamarira iki congo koko mumbwire iki gihugu nta bayobozi kigira ahubwo m23 nigire vuba igifate ikiyobore