Imirwano irakomeje hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura bari kugerageza gusubiza inyuma umutwe wa M23 no kuwambura uduce wamaze kwigarurira.
Umutwe wa M23, uvuga ko mu gihe FARDC yatangije ibitero by’indege z’intambara, ubu imirwano yo kubutaka iri kubera mu gace ka Kalengera muri Teritwari ya Rutshuru.
Umuvugizi wa M23 mu byagisirikare Majo Willy Ngoma, avuga ko FARDC ifatanyije n’abarwanyi benshi ba FDLR n’abandi baturutse mu mitwe itandukanye ya Mai Mai, bagabye igitero ku birindiro bya M23 mu gace ka Kalengera ariko ko nta cm n’imwe y’ubutaka M23 iratakaza ndetse ko ntayo iteze gutakaza.
Iki gitero, kije gikurikye ikindi FARDC ifatanyije na FDRL n’imitwe ya Mai Mai CMC Nyatura,Mai Mai MPA na Mai Mai Busholi , bagabye ku birindiro bya M23 mu gace ka Biruma na Rugali mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022 ,ariko bakaba batarabasha gusubiza abarwanyi ba M23 inyuma.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com