Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatumije Minisiteri y’Ingabo z’iki gihugu ngo itange ibisobanuro ku bikoresho bya gisisirikare birimo na Kajugujugu 7 z’intambara iheruka gutumiza mu Burusiya.
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa Stepanie Miley , yahamagaje Minisitiri w’Ingabo za RD Congo, Gilbert Kabanda aho ngo bakeneye ko asobanura iby’umubano basigaye bafitanye n’Igihugu cy’Uburusiya.
Mu ibaruwa imutumiza yanditswe kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022, USA yemeza ko ifite amakuru ko nyuma y’indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ,RDC yaguze mu Burusiya, hari inzindi ndege z’Intambara zo mu bwoko bwa Kajugujugu 7 iheruka gutumiza.
Mu mpera za Kanama 2022, nibwo Minisitiri w’Ingabo za Congo, yagiriye uruzinduko mu Burusiya, aho mu byamugenzaga harimo no kwitabira imurikabikorwa ry’ibikoresho bya Gisirikare ryari ryateguwe n’igisirikare cy’Uburusiya
Ni nyuma y’amasezerano y’Ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’iyi Minisiteri n’abahagarariye igihugu cy’u Burusiya i Kinshasa.
Ngaho! Abanyamerika kuri munyangire ni hatari. Narabivuze igihe abanyekongo bigaragambyaga bafite ifoto ya Putin i Bukavu. No kuri Goma ifoto ya Putin yagaragaye mu myigaragambyo. Abanyamerika kubona ifoto ya Putin buriya ntibyabaguye neza. Ibyo byakurikiwe n’uruzinduko rwa Minisitiri w’ingabo wa RDC mu Burusiya. None ibikoresho byaraje ibindi biri mu nzira! Nambere yuko Uktaine iterwa, abanyamerika ntibakorana neza n’igihugu gifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya. Ubu rero Abanyamerika baramutse bagiye ku ruhande rwa M23 ntibizagire uwo bitangaza. Buriya na Leta ya Kinshasa Abanyamerika bayivanaho rwose bakoresheje M23.